Biyari igiye guhindurirwa isura ibonwamo n’abantu

Abakina umukino wa biyari mu Rwanda bavuga ko bafite intego yo guhindura uko umuryango mugari ufata abawukina, bavuga ko ari uw’abasinzi cyangwa wo mu kabari bizatuma isura wari ufite ihinduka ikaba nziza kugeza ubwo wakinwa kinyamwuga.

Ibi byatangajwe mu gihe hari gukinwa irushanwa rya Rwanda Cue Kings Championship ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa biyari mu Rwanda rikitabirwa n’amakipe 14 yarimo abantu barenga 500, aho umuyobozi waryo ushinzwe amarushanwa Ndahiro Hubert yavuze ko bariteguye mu rwego rwo gushyirahamwe abayikina no kwerekana ko ari umukino nk’indi yose.

Ati "Twateguye irushanwa kugira ngo dushyire hamwe abakinnyi ba biyari no kwereka Abanyarwanda ko ari umukino nk’indi tubakuramo imyumvire y’uko ari umukino w’abasinzi cyangwa ikinirwa mu kabari."

Ndahiro Hubert yakomeje avuga ko bifuza ko uyu mukino wakinwa by’umwuga cyane bahereye mu bakiri bato bafite iyo mpano yo gukina biyari ari nayo mpamvu batangiye gutegura amarushanwa.

Ati " Turifuza ko abakinnyi ba biyari babigira umwuga cyane abato ubona badahabwa agaciro, ariko kuri aya marushanwa twateguye niho dushaka guhera ku buryo bizagera aho umukinnyi mwiza ashobora kugurwa akava mu ikipe imwe ajya mu yindi kandi aguzwe yewe harimo naho byatangiye."

Iyi shampiyona yateguwe igatangira ku wa Gatandatu, tariki 10 Gicurasi 2025 yitabiriwe n’amakipe 14 , buri imwe igizwe n’abakinnyi icyenda aho yagabanyijwe mu matsinda akagenda ahura kugeza aho Drums na Snipers zageze ku mukino wa nyuma uteganyijwe tariki 23 Gicurasi 2025 mu gihe Kilimanjaro na RGP zasezerewe muri 1/2 zizakinira muri kuri Mundi Center kuri uwo munsi.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Biyari mu Rwanda, riteganya ko hazajya hategurwa amarushanwa inshuro eshatu mu mwaka muri Werurwe , Kanama n’ Ukuboza kandi hagatangwa ibihembo nk’uko bimeze mu irushanwa riri gukinwa ubu, aho ikipe ya mbere izahabwa ibihumbi 700 Frw.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa billard mu Rwanda buvuga ko bugeze kure urugendo rwo gushaka ibyango kugira ribe uruganda rw’umukino rwemewe mu Rwanda nk’izindi ngaga zose.

Amakipe 14 yitabiriye irushanwa rya Rwanda Cue Kings Championship:

Kilimanjaro, B-Flex, Funky Monkey, Elite, Drums, Marakana, Snipers, Eleven, Panafrika, One Team, UBC, RGP, GK Rapid na PERGOLA.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka