Birukanywe mu itangizwa ry’imikino ya Olympic bazira gusa na Kim jong Un na Donald Trump
Yanditswe na
KT Editorial
Umugabo usa na Perezida wa Korea y’Amajyaruguru, Kim Jong Un, n’undi usa na Perezida Trump wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, birukanywe mu itangizwa ry’imikino Olympic iri kubera muri Korea y’Amajyepfo.

Aba bagabo birukanywe mu itangizwa ry’imikino Olympic bazira kuba basa na Kim Jong Un na Donald Trump
Aba bagabo birukanywe kuri uyu wa 8 Gashyanyare 2018, ubwo bagaragaye bari kumwe binjira mu itangizwa ry’iyi mikino , bigatungura benshi babonye aba bagabo bari kumwe, mu gihe abaperezida basa nabo badacana uwaka kubera umubano mubi uri hagati yabo.

Aha binjiranye mu itangizwa ry’imikino ya Olympic ariko ntibagize amahirwe yo kugera aho bari bagannye
Mu itangizwa ry’iyi mikino Perezida Donald Trump wa Nyawe ntiyabashije kwitabira, ariko umwungiririje ku buyobozi bwa Amerika, vice President Pence, yitabiriye iyi mikino.

Donald Trump na Kim Jong Un ubusanzwe ntibavuga rumwe
Ohereza igitekerezo
|
It’s going to be finish of mine day, except before finish I am reading this enormous post to increase my know-how.