Banki ya Kigali yiyemeje kurushaho kuryoshya irushanwa rya Golf
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, ubwo hakinwaga icyiciro cya gatatu cy’irushanwa ry’umukino wa Golf ritegurwa na Banki ya Kigali ‘Bank on the Blue, Score on Green’ iyi banki yiyemeje ko igiye kurushaho kuryoshya iri rushanwa.
Wasim Shakil ni we wegukanye intsinzi mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa rya BK Golf Tournament, irushanwa rikurura abakinnyi benshi b’abahanga bakora mu bigo bitandukanye muri Kigali.
Muri iri rushanwa hatanzwe ibihembo ku bakinnyi bo mu cyiciro cya ‘Handicap 0-9’, aho James Muigai ari we wabaye uwa kabiri, naho Antoine Larsen aba uwa gatatu.
Iki cyiciro cya gatatu cy’iri rushanwa ni kimwe muri bine byateguwe na Banki ya Kigali muri uyu mwaka, kuko icya mbere cyabaye muri Gashyantare, icya kabiri kiba muri Gicurasi, iki cya gatatu muri Nzeri, naho icya kane kikazaba mu Ukuboza.
Iri rushanwa rigamije gufasha Banki ya Kigali kurenga ibijyanye no gutanga serivisi z’imari, ikongeraho gushimisha abakiriya bayo binyuze mu mikino n’imyidagaduro nka Golf.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Banki ya Kigali, Levi Gasangwa, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko iyi banki yishimiye gutegura no gushyigikira irushanwa rya Golf, ndetse no gutanga ibihembo ku batsinze.
Gasangwa yavuze ko icyiciro cya kane kizaba mu Ukuboza kizaba ari kinini kurusha ibindi byabanje.
Yagize ati “Nka Banki ya Kigali, turashaka gukomeza guteza imbere uyu mukino mwiza twemera ko ari umukino w’imari, ubwiza n’ubwenge bwinshi, kandi twizera ko uzarushaho gukura mu myaka iri imbere”.
Gasangwa yavuze ko nk’ikigo cya mbere mu Gihugu mu bijyanye n’imari, Banki ya Kigali yifuza ko umukino wa Golf umenyekana.
Uko abakinnyi barushanyijwe mu kugaragaza ubuhanga:
Mu rwego rwo gushishikariza abandi bakinnyi n’abakiriya ba Banki ya Kigali kwitabira umukino wa Golf, Banki ya Kigali itegura iri rushanwa yashyikirije ibihembo abashyitsi bayo batatu ari bo Felicien Muvunyi wabaye uwa mbere, akurikirwa na Gerald Sezibera ndetse na Dr. Rogers Bayingana waje ku mwanya wa gatatu.
Igihembo cy’umukinnyi wahize abandi gutsinda yegereye umwobo (nearest to the pin) mu bagore, cyegukanywe na Han Jing Keza, umucuruzi w’Umushinwakazi.
Keza kandi yigaragaje muri iki cyiciro kuko no mu cyiciro cya ‘Handicap 0-18’ yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 41, abasha gutsinda abakinnyi b’abagabo.
Muri iki cyiciro, Lynda Mugeni yabaye uwa kabiri, hanyuma Alice Rwigema aba uwa gatatu.
Nyuma y’igihe kirekire adatsindira igikombe na kimwe, Louis Kamanzi wahoze ari umuyobozi w’ihuriro rya Golf akaba n’umuyobozi wa Flash Radio na TV, yatsindiye igihembo cya “nearest to the pin” mu cyiciro cy’abasheshe akanguhe.
Igihembo cya “Longest drive” mu bagabo cyegukanywe na Joshua Sacks, naho Lynda Mugeni atsindira umwanya wa kabiri.
Mugeni yari yanabaye uwa mbere mu cyiciro cya Handicap 0-18 mu cyiciro cya mbere cya BK Golf Tournament cyabaye muri Gashyantare uyu mwaka, ndetse yanatsinze mu irushanwa rya mbere rya ‘Visit Rwanda Golf Challenge’ ryabaye mu Kuboza 2023.
Umwe mu bakinnyi bashya, Mary Mwangi, yatsindiye igihembo mu cyiciro cya ‘Handicap 19-36’, akurikirwa na Media Muvuna ndetse na Jolly Byoleko.
Umukinnyi muto w’irushanwa yabaye Darlington Kabatende, umaze amezi atarenga umunani akina Golf, akaba yaratsinze muri ‘Handicap 10-18’ n’amanota 45.
Nk’uko bisanzwe mu mukino wa Golf, hanatanzwe ibihembo ku bakinnyi batitwaye neza ku munsi w’irushanwa (bazwi nka ‘Piga Mingi’) ariko ubusanzwe bashobora kuba ari abahanga mu mukino ariko bagatsindwa kubera impamvu zitandukanye.
Muri iki cyiciro, Irene Wanjiku wari waratsinze ‘PMC Golf Open’, ni we wahize abandi mu bagore n’amanota 23, naho mu cyiciro cy’abagabo Allan Kagenza aba ‘piga mingi’ wa mbere n’amanota 8.
Ohereza igitekerezo
|