Banki umunani zigiye guhurira mu irushanwa ngarukamwaka

Banki umunani zikorera mu Rwanda zigiye guhurira mu irushanwa rigiye gukinwa mu nshuro ya Gatanu, rizaba hagati ya tariki 27 Nyakanga na 31 Kanama 2024.

Banki umunani zigiye guhurira mu irushanwa ngarukamwaka
Banki umunani zigiye guhurira mu irushanwa ngarukamwaka

Ni irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda (RBA) ku bufatanye na GLS rikazitabirwa na banki umunani zizarushanwa mu mikino ine itandukanye ariyo umupira w’amaguru (Football), Basketball, Volleyball na Swimming (Koga).

Mu mupira w’Amaguru, hakozwe amatsinda abiri aho irya Mbere ririmo Equity Bank, NCBA na I&M Bank, mu gihe irya Kabiri ririmo BK, Zigama CSS, BPR na GT Bank.

Hakozwe amatsinda y'uburyo amakipe azahura muri iri rushanwa
Hakozwe amatsinda y’uburyo amakipe azahura muri iri rushanwa

Muri Basketball, naho hakozwe amatsinda abiri arimo BK, NCBA na Ecobank ziri mu rya Mbere mu gihe Equity Bank, BPR na I&M Bank ziri mu itsinda rya Kabiri, muri Volleyball ho nta matsinda yakozwe kuko hitabiriye amakipe atatu gusa ariyo Zigama CSS, BPR na BK.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda (RBA) Ntore Francis Tony yatangaje ko intego z’iri rushanwa ari gufasha abakozi b’ibi bigo gukora siporo ariko kandi ko hari n’amahirwe abakinnyi babikuramo yo kubona akazi.

Umuyobozi wa RBA, Ntore Francis Tony
Umuyobozi wa RBA, Ntore Francis Tony

Ibibuga bizakoreshwa harimo IPRC-Kigali, I Nyamirambo kuri Tapis, ibibuga bya Basketball biri Kimironko, APACOPE ndetse na Green Hills Academy izakoreshwa mu mikino yo koga.

Mu mwaka ushize ubwo ryari ryitabiriwe n’amakipe icyenda, Equity Bank yihariye ibikombe kuko yabyegukanye mu mupira w’amaguru na Volleyball, mu gihe BK yahize andi muri Basketball.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka