Andy Murray yegukanye Gland Slam bwa mbere mu mateka ye
Umwongereza ukomoka muri Ecosse, Andy Murray, bwa mbere mu mateka ye yegukanye igikombe cya US Open atsinze umunya-Serbia, Novak Djokovic, mu mukino w’amaseti atanu, wamaze amasaha atanu kuri uyu wa mbere tariki 10/09/2012.
Murray, waherukaga kwegukana umudari wa zahabu mu mikino Olympique yabereye mu Bwongereza atsinze igihanganye Roger Federer, yongeye kugaragaza ko ari mu bihe bye byiza ubwo yatsindaga umukinnyi wa kabiri ku isi muri Tennis, Novak Djokovic, bigoranye ku maseti 3-2.

Murray w’imyaka 25, ni we watsinze amaseti abiri ya mbere 7-6 na 7-5, maze Djokovic waherukaga gutwara US Open aramuzamukana nawe amutsida amaseti abiri yakurikiyeho, mbere y’uko bakina iseti ya gatanu ari nayo yatumye Andy Murray yandika amateka ayitsinda ku manota 6-2.
Intsinzi ya Murray yatumye aba Umwongereza wa mbere mu bagabo ubashije kwegukana igikombe cyo mu bwoko bwa Grand Slam nyuma y’uwitwa Fred Perry waherukaha kucyegukana mu 1936.
Murray wari warageze ku mukino wa nyuma wa Grand Slam inshuro enye zose agatsindwa, yabwiye Dailymail dukesha iyi nkuru ko anejejwe cyane n’uko ubwitange budasanzwe yagaragaje muri uwo mukino bwatanze umusaruro.
Yagize ati “Ubu ndanezerewe bidasanzwe, gusa sindumva neza ukuntu natsinze, na n’ubu ndacyabitekerezaho. Byari kumbabaza cyane iyo ntatsinda kandi nitanze bihagije ndetse n’abafana banjye bakamba inyuma, ariko nishimiye ko ubwitange nakoresheje bwatanze umusaruro”.

Djokovic wabashije kwegukana Grand Slam inshuro eshanu mu mateka ye yashimiye Murray wari umaze kumutsinda avuga ko intsinzi yari ayikwiye kuko yayikoreye.
Uyu mukino w’amateke ku Bongereza witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Sean Connery ‘James Bond’, umutoza wa Machester United, Sir Alex Ferguson, Kim Sears, umukobwa w’inshuti ya Murray n’abandi benshi.
Mu rwego rw’abagore igikombe cyegukanywe n’Umunyamerika kazi Serena Williams nyuma yo gutsinda Umunya-Belarusse Victoria Azarenka ufite umwanya wa mbere ku isi kugeza ubu, amaseti abiri kuri imwe; (6-2, 2-6, 7-5) mu mukino wabaye ku cyumweru tariki 09/09/2012.

Kugeza ubu, Serena Williams w’imyaka 30 amaze kwegukana Grand Slam ya 15 mu nshuro 49 amaze kuzitabira. Gusa Serena uri ku mwanya wa kane ku isi, kuva mu 1999 kugeza ubu, amaze kubura igikombe cya Grand Slam inshuro 10.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|