Amamodoka na Moto ziguruka bizitabira Memorial Gakwaya
Taliki ya 15-16/10/2016 mu karere ka Huye na Gisagara hazabera isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Memorial Gakwaya, rikazanitabirwa n’amamoto harimo azaturuka Afurika y’epfo
Izabera mu mihanda y’akarere ka Huye na Gisagara, harimo imodoka zirindwi z’abanyauganda, eshanu z’abanyarwanda, n’eshatu z’Abarundi zitaremeza neza niba zizaboneka.


Mu kiganiro twagiranye na Rutabingwa Fernand, Umuyobozi w’iri siganwa yadutangarije ko biteguye ko rizagenda neza, ndetse n’abazarireba bakazanyurwa kuko hazaba harimo udushya tuzabashimisha
Yagize ati "Turizera ko iri siganwa rizagenda neza, usibye kuba harimo agashya k’uko amamodoka azanasiganwa nijoro, Hazaba harimo na moto z’Abanyafurika y’Epfo ebyiri zizakora umukino wo kwiyerekana (Free Style), aho zijya nko muri metero 10 mu kirere, zikagaruka hasi"

"Moto 10 z’abanyarwanda zo bazazishushyanyiriza ahantu zinyura zirukanka, ariko zo ntabwo zizakora ukwiyerekana (Free Style) nk’izabo muri Afurika y’epfo kuko nitbaragera kuri urwo rwego" Rutabingwa Fernand aganira na Kigali Today
Abarundi ntibazaboneka, gusa hazitabira abandi bakomeye
"Umugande Leila Brick w’Umudamu usigaye ukomeye cyane, Gakwaya Claude w’Umunyarwanda, abandi bakomeye ni Abarundi babaga bazwi ariko ntabwo bazitabira"
Usibye aba bakomoka muri Afurika y’Epfo babiri ari bo Nick de Wit na Scott Billet, isiganwa rya Moto rizabera hafi ya Stade Huye, ndetse habe n’isiganwa ry’amamodoka byose bizaba taliki ya 15-16 Ukwakira 2016, isiganwa ryari ryatwawe na Davite Giancarlo afatanyije na Semana Fabrice mu mwaka wa 2015.

Uretse isiganwa rya moto, biteganyijwe ko tariki ya 15-16 Ukwakira i Huye hazakinirwa isiganwa ry’amamodoka “Memorial Gakwaya”. Davite Giancarlo afatanyije na Semana Fabrice baritwaye mu 2015.

Iri siganwa ry’amamodoka, Ku munsi wa mbere amamodoka azasiganwa ku manywa, ndetse na nijoro baze gusiganwa (Night stage) nyuma rizsozwe ku cyumweru ku manywa .
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ese ko kera irisiganwa ryanyuraga nyakizu-kibeho-matyazo uyu muhanda waje kuvamo ute?
Twishimiye ayo marushanwa iwacu kandi turabashyigikiye