Amakipe arenga 20 arimo icyenda yo hanze ategerejwe mu irushanwa Ambassador’s Cup
Guhera tariki 06 kugera tariki 08/09/2019, mu Rwanda harabera irushanwa rya Taekwondo ryitiriwe Ambasaderi wa Koreya, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya karindwi
Ku nshuro ya karindwi, mu Rwanda harabera irushanwa mu mukino wa Taekwondo rizwi ku izina rya Ambassador’s Cup, irushanwa ritegurwa ku bufatanye bwa Federasiyo ya Taekwondo ndetse na Ambasade ya Koreya mu Rwanda.

Iri rushanwa ryatangiye gukinwa bwa mbere mu mwaka wa 2013 ubwo ryitabirwaga n’abanyarwanda gusa, kugeza ubu ryafunguye amarembo aho n’amakipe yo hanze asigaye aryitabira, ari nako biteganyijwe mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Umwaka ushize iri rushanwa ryari ryitabirwe n’ibihugu icyenda, uyu mwaka akaba hateganyijwe byibura abakinnyi 250 u byiciro bitatu ari byo abakiri bato (Juniors), abakuru (Seniors), ndetse na Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo).

Amakipe yamaze kwiyandikisha kugeza ubu ni arindwi yo mu Rwanda ari yo Kirehe, Police, Mahama, Nyamata, KITA, KOTA, Dream Fighters, mu gihe maze kugaragaza ubushake bwo kwitabira irushanwa agera kuri 15.
Amakipe yo mu Rwanda biteganyijwe ko ashobora kwitabira ni Kirehe Taekwondo Family Club, Mahama Taekwondo Academy, Kivu Vision Taekwondo Club, Dream Taekwondo Club, Dream Fighters Taekwondo Club, Urban Taekwondo club, Kigali International Taekwondo Club (KITA), Kigali Olympic Taekwondo club (KOTA), Nyamata Taekwondo Club, Rwanda Police Taekwondo Club, Kiziba Taekwondo Academy, Special Line Up Taekwondo Club, Unity Taekwondo Club na Lion Power Taekwondo club
Mu makipe yo hanze hategerejwe amakipe atanu azaturuka muri Kenya, abiri azaturuka Uganda, imwe yitwa Eagle de fer de Goma izaturuka muri Rapubulika iharanira Demokarasi ya Congo, imwe izaturuka Eswatini yitwa Swazi Tiger Taekwondo Academy.
Ohereza igitekerezo
|