Amahirwe bahawe yo kugaragaza impano azabafasha kuzaba ibyamamare
Mu rwego rwo kuvumbura impano y’imikino mu bana bari munsi y’imyaka 17, abanyeshuri bagera kuri 608 bahurijwe mu Ishuri rya siyansi rya Byimana, hagamijwe kubafasha kugaragaza impano zabo.

Uyu mwiherero wateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri yisumbuye, wari umaze ibyumweru bibiri, wasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2016, hatoranywa abana 54 bahize abandi mu buhanga.
Aba batowe ngo bazoherezwa mu bigo bitandukanye byatoranijwe kugirango bige kandi barushaho kwitabwaho kugirango impano yabo irusheho gutera imbere.
Aba bana batoranijwe batangaje ko guhurizwa hamwe byabagiriye akamaro gakomeye, kuko bizabafasha gukabya inzozi bafite zo kuba abakinnyi b’ibyamamare.
Uwamariya Brigitte w’imyaka 15 Ukina Handball akaba yiga ku ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Vincent ryo mu karere ka Musanze, yavuze ko kubahuriza hamwe bibongerera ishyaka ryo gukunda imikino, kuko bibereka ko bashyigikiwe.
Yagize ati” Kudushyira hamwe bizadufasha kugira ubumenyi buzatuma tuvamo abakinnyi bakomeye.”

Rugira Evode w’imyaka 14 ukina umupira w’amaguru, yavuze ko kuba yatoranijwe mu bazajya mu bigo byatoranijwe kugirango barusheho kwitabwaho, byamuteye imbaraga zo kurushaho gukunda siporo.
Ati”Nkanjye ndifuza kuzaba umukinnyi ukomeye ukinira ikipe y’gihugu. Kuba rero batwitaho gutya bizanyorohera.”
Frere Rudasingwa Karemera Camille, ushimwe iterambere ry’impano muri siporo yo mu mashuri, yatangaje ko ibigo bizakira aba bana birimo, Gs Rugunga mu Mujyi wa Kigali, Gs Inyemeramihigo na Gs Eteni mu Ntara y’ Iburengerazuba.
Harimo kandi Gs Karubanda, Gs de Butare mu Ntara y’Amajyepfo, Gs St Aloys y’i Rwamagana na GS APRODOSOC Nemba iherereye mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ku bufatanye bw’ikigo cy’ Igihugu gishinzwe uburezi REB, Minisiteri y’uburezi na Ministeri y’umuco na Siporo, aba bana basabiwe koroherezwa kujya muri ibi bigo hatitawe ku manota fatizo, yagennwe na buri kigo kugira ngo cyakire abanyeshuri.


Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru ni nziza kandi burya ngo n’izibika zari amagi. Mu bintu byose icyo uzaba ugitegura ukiri muto, ni byiza ko abana bategurwa rwose! Ariko rero INTEGO YE KUBA GUHARANIRA KUBA IBYAMAMARE nk’uko mbibona mu mutwe w’iyi nkuru. Nibahatanire kuzaba abahanga mu byo bahisemo nobeho KWAMAMARA bibe Result. Murakoze.
aka kantu MINEDUC yakoze ni sawa hatazagira ugakoma mu nkokora