Abanyenyanza bakiranye ubwuzu inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza
Inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth wa II iri mu Rwanda kuva tariki 15-18/01/2014 yasesekaye mu karere ka Nyanza yakiranwa ubwuzu kuri uyu wa 16/01/2014 ahagana saa sita n’igice z’amanywa.
Abanyenyanza bari bategerereje iyi nkoni ku kibuga cyo ku Rwesero mu murenge wa Busasamana hafi yaho ikigo cya OLYMPA AFRICA cyubatse muri aka karere.

Iyi nkoni isesekara mu karere ka Nyanza yazanwe n’indege nto yo mu bwoko bwa R44 Raven II maze isanga ishagawe n’imbaga y’abantu bari biganjemo urubyiruko.
Yabanje kumurikirwa abaturage maze nyuma ishyirwa mu maboko y’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, wahise ayitambagiza mu baturage ari nako bayikomera amashyi y’ibyishimo bitari bisanzweho.

Ubwo kuri icyo kibuga yari imaze kuhatambagizwa abaturage n’abayobozi bakoze urugendo rw’amaguru bafata umuhanda wose wa Kaburimbo berekeza ku Ngoro y’umwami Mutara wa III Rudahingwa iri ahitwa mu Rukali mu karere ka Nyanza.
Abakozi b’iyi Ngoro yo mu Rukali nabo bari babyiteguye ku buryo budasanzwe kuko yahageze yakirwa n’itorero ndetse n’abari bayiherekeje baboneraho kuyisura basobanurirwa ibice bitandukanye biyigize.

Bamwe mu bari bashagaye iyi nkoni bavuganye na Kigali Today batangaje ko bishimiye kuyakira nk’uburyo bwo kwitegura imikino Olempike ya Commonwealth ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza izabera i Galsgow muri Scotland kuva tariki 23/07 kugeza tariki 03/08/2014.
Igihugu cy’u Rwanda cyakiriye iyi nkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth wa II kubera ko cyamaze kwemererwa kuba umunyamuryango wa Commonwealth; nk’uko Kayigamba Robert perezida wa Komite Olempike mu Rwanda yabisobanuye.






Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|