Abanyarwanda barashaka guhigika Abarabu babarusha muri kungu-Fu
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba Kungu-Fu Wushu buratangaza ko bwifuza ko U Rwanda rwazaza ku mwanya wa mbere mu myaka ine iri imbere.
Ibi byatangajwe na Perezida w’iri shyirahamwe Mucyo Jackson ku mugoroba wo ku wa 22 Ugushyingo 2016 mu kiganiro n’abanyamakuru aho yavuze ko ibihugu by’abarabu birimo Misiri, Maroc, Libiya na Tuniziya ari byo biri imbere ariko ko mu myaka ine bashaka kuzabicaho.

Mucyo yagize ati ”Ubundi iyo tubara ibihugu bikurusha hari ibyo tuba tuzi urwego rwabyo utakirirwa ureba ariko ibihugu by’abarabu birimo Misiri turi kumwe mu karere ka gatanu. Maroc, Libiya na Tuniziya bituri imbere ariko turashaka kuzabicaho.

Twihaye intego y’uko mu myaka ine tuzaba turi aba mbere ku mugabane wa Afurika ariko bishobora no kuba mbere y’iyo myaka kuko ibihugu uretse ibihugu by’abarabu nababwiye ari byo biturusha ibindi biri inyuma ariko nabyo tuzabicaho”
Uyu muyobozi wanakomoje kuri shampiyona yitegurwa gusozwa mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 27 ugushyingo 2016 yavuze ko yagenze neza kandi itanga icyizere ko iyo ntego yabo izagerwaho.

Yakomeje atangaza ko intego yo kuba aba mbere muri Afurika bazayigeraho babikesha gukomeza gutegura abakinnyi bahereye ku bakiri bato ndetse ngo no gukomeza gukora amarushanwa menshi mpuzamahanga.
Rutabayiro Eric umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kungu-Fu unakubutse mu mahugurwa mu gihugu cy’ubushinwa nawe yemeza ko we na bagenzi be babashije guhugurwa neza ku buryo ubumenyi bahawe buzabafasha kugera ku ntego ubuyobozi bwa Kungu Fu bwihaye.
Ati ” Ni byo birashoboka kandi nka twe abatoza uko turi bane tuvuye mu bushinwa twahuguwe neza ku buryo tuzitanga tugafasha abakinnyi bakina Kungu-Fu gutera imbere bityo intego yo kuza imbere muri Afurika ishoboka”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
COURAGE KABISA,