Huye: Moto ziguruka, imodoka zisiganwa ivumbi rigatumuka byaranze weekend ishyushye
KABEGA MUSAH na ROGERS SIRWOMU bakomoka Uganda nibo begukanye isiganwa ry’amamodoka (Huye Rally) ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu karere ka Huye na Gisagara
Ni isiganwa ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, ritangirira mu mujyi wa Huye Rwagati, ryerekeza mu karere ka Gisagara rigaruka mu karere ka Huye, aho mu modoka 17 zaritangiye, icumi gusa ari zo zibashije kurisoza.


Mu kiganiro twagiranye na Gakwaya Christian, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu mamodoka, yadutangrije ko yishimiye uko isiganwa ryagenze, by’umwihariko ku banyarwanda bari kuryitabira ari benshi.

Ygaize ati "Iri siganwa ryagenze neza cyane, ryarimo imodoka nyinshi ndetse n’abaryitabiriye baranyuzwe, ikindi cyo kwishimira ni uko imodoka z’abanyarwanda ziri kwiyongera, kandi hakaba hari no kuzamo abakinnyi benshi bakiri bato"

Urutonde rw’abakinnyi barangije isiganwa n’uko bakurikiranye
1. KABEGA MUSAH na ROGERS SIRWOMU (Uganda) MITSUBISHI EVO9, 05h56’00
2. JONAS KANSIIME na AARON NSAMBA (Uganda) MITSUBISHI EVO9, 05h57’00"
3. GIESEN JEAN JEAN na DEWALQUE YANNIK RWA/RWA TOYOTA CELICA S 06h07’00"
4. IMITIAZ DIN (Burundi) na REGIS KARINGIRWA (Rwanda) TOYOTA AVENSIS 00:06:35:00
5. REMEZO CHRISTIAN na GAHURAZIRA JEAN MARIE (Burundi) TOYOTA CELICA 00:06:55:00
6. NEGOMBA SADAT na ZUBEDA ABDALLAH (Uganda) TOYOTA RUNX 00:07:17:00
7. NAGASHA GRAHAM na RAYMOND MUNYIGWA (Uganda) SUBARU IMPREZA N8 00:07:50:00
8. ALAIN GASHI MURENZI na FAUSTIN KALIBU (Rwanda) TOYOTA CURREN 00:07:33:00
9. MUTUGA JANVIER na BUKURU HASSAN (Rwanda) BUGGY 00:06:06:00
10. BALONDEMU GILBERTO na WAISWA IBRAHIM (Uganda) TOYOTA COROLLA 2WD 00:07:48:00
Amafoto yaranze umunsi wa nyuma wa Rally ya Huye 2018 ndetse na Moto zasusurukije abitabiriye
































Kureba amafoto menshi yaranze aya masiganwa kanda AHA n’AHA
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ohereza igitekerezo
|
byari byiza bishimishije rwose turashimira abagize uruhare muri RARA rwose byari byiza cyane murakoze
Ndashima cyane abantu bagize uruhare kugirango iki gikorwa kigende neza. Nkumunye Huge byanshimishije mbonye umugi ushyushye wari kugira ngo ni i Kigali kbsa.