Abakinnyi ba Tennis 143 bari guhatanira Rwanda Open
Abakinnyi ba Tennis bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse hanze ya Africa bateraniye i Kigali aho bari guhatanira imidari muri irushanwa rya Rwanda Open.

Iryo rushanwa ryatangiye ku itariki ya 27 Ukwakira 2017, biteganyijwe ko rizasozwa ku itariki ya 05 Ugushyingo 2017.
Iryo rushanwa riza ku mwanya wa mbere mu marushanwa ya Tennis abera mu Rwanda, ririmo abakinnyi 143 bari mu cyiciro cy’ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga.
Rwanda open yo muri 2017 yitabiriwe b’abakinnyi bavuye hanze y’Africa barimo umwe wavuye mu gihugu cya Suwede ,babiri bavuye muri Nepal umwe wavuye mu Butaliyani no mu Bubirigi.
Abo bose basanze abakinnyi bavuye mu bihugu birimo Kenya, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Uganda, Uburundi, n’u Rwanda rufitemo abakinnyi 30.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Ntageruka Kassim yavuze ko bakirimo kubaka urwego rwabo bagendeye ku bakiri bato.
Agira ati “Muri uyu mwaka ntitwiteguye kwitwara neza ngo tubone umudari ariko umwaka utaha bazaba bahagaze neza.”
Iryo rushanwa ryateguwe ku bufatanye bwa Banki ya Kigali, ryashowemo miliyoni 29RWf. Biteganijwe ko uzaryegukana mu bakobwa no mu bagabo azahabwa igihembo cy’Amadolari 1000 y’Abanyamerika, abarirwa mu bihumbi 850RWf.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|