Abakinnyi 41 b’u Rwanda berekeje i Gaborone mu mikino nyafurika y’urubyiruko
Itsinda ry’abantu 67, harimo abakinnyi 41 n’abayobozi, berekeje i Gaborone mu murwa mukuru wa Botswana kuri uyu wa kabiri tariki 20/5/2014 mu mikino nyafurika ihuza urubyiruko, ikaba inagamije gushaka itike yo kuzakina imikino Olympique y’Urubyiruko izabera mu Bushiwa muri Kanama uyu mwaka.

Muri iyo mikino ya Gaborone izatangira ku wa gatatu tariki 22/5/2014, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 41 bakina imikino 11 irimo Boxe, volleyball, gusiganwa ku maguru, Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu (3 on 3), gusiganwa ku magare, Fencing (gukinisha inkota), Golf, Karate, Tennis, Tennis yo ku meza (Ping Pong) na Taekwondo.
Ni ku nshuro ya kabiri iyi mikino nyafurika y’Urubyiruko igike kuba nyuma ya Rabat muri Maroc muri 2010, ubundi hakaba harakinwaga imikino nyafurika ariko ikitabirwa n’abakinnyi bakuze gusa.

Imikino nyafurika y’urubyiruko y’uyu mwaka, izitabirwa n’abakinnyi basaga 2500 baturuka mu bigugu bya Afurika 54, hakazakinwa ubwoko bw’imikino 20.
Iyi mikino izasozwa tariki 31/5/2014, ikinwa inshuro imwe mu myaka ine, ikaba yarashyizweho muri 2006 n’umuyobozi w’impuzamashyirahamwe ya za Komite Olympique muri Afurika Lassana Palenfo, ariko amarushanwa nyirizina atangira muri 2010.

Ubwo iyo mikino yakinwaga bwa mbere muri Nyakanga 2010 i Rabat muri Maroc, igihugu cya Tunisiya nicyo cyegukanye imidari myinshi.
Abakinnyi bazitwara neza i Gaborone, bazahavana itike yo kuzitabira imikino Olympique y’Urubyiruko izabera i Nanjing mu Bushinwa kuva tariki ya 16/8/2014.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
You can unfollow users completely by clicking the grayed-out "Unfollow" button near to their names inside list of
men pinterest login and password women you follow.
The baker had good intentions once this cake was being
made, along with the craftsmanship is incredible, but who does be comfortable in cutting into it.