Abakinnyi 176 bagiye kwitabira Rwanda Open 2019

Kuva ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019 kugeza tariki ya 01 Ukuboza 2019, mu Rwanda hazabera irushanwa rya Tennis ryiswe ‘Rwanda Open’.

Ni irushanwa rizitabirwa n’abakinnyi baturutse mu bihugu nk’u Rwanda, u Burundi , Kenya , Uganda ndetse na DR Congo . Ni irushanwa rizakinwa n’ibyiciro bitandukanye haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu mu cyumba cy’inama cya MiNISPORTS , ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda bwatangarije abanyamakuru aho imyiteguro igeze.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Theoneste, yagize ati “Uyu mwaka Rwanda Open yateguwe mu rwego rwo kongera umubare w’amarushanwa no gupima urwego rw’abakinnyi b’Abanyarwanda mu karere”.

Yakomeje avuga ko kwiyandikisha ku bakinnyi batabigize umwuga (amateurs) byarangiye, ariko ku bakinnyi babigize umwuga bitararangira.

Ku ruhande rw’umuterankunga mukuru wa Rwanda Open y’uyu mwaka ari we Banki ya Kigali, yari ihagarariwe na Nshuti Thierry, ushinzwe iyamamazabikorwa, yavuze ko baje muri Tennis mu rwego rwo gukomeza gushyigikira imikino mu Rwanda no kumenyekanisha ibikorwa bya BK Group PLC.

Yagize ati “Banki ya Kigali ni iy’Abanyarwanda, kandi aho Abanyarwanda bishimira igomba kuba ihari . Twaje muri Tennis kuko tuzi ko uyu mukino ukunzwe na benshi kandi uri mu mikino iri gutera imbere”.

Rwanda Open izatangira ku cyumweru tariki ya 24, izabera ku bibuga bya sitade Amahoro (Tennis Courts), Nyarutarama Tennis Club na Cercle Sportif de Kigali iherereye mu rugunga.

Amajonjora y’ibanze kugera mu mikino ya ¼ azabera kuri ibi bibuga twababwiye haruguru, guhera muri ¼ imikino yose izabera ku bibuga bya Tennis biri iri Remera.

Ibyiciro bizakina

Abagabo babagize umwuga: 32

Abagore babigize umwuga: 32

Abafite ubumuga: 16

Abagabo batabigize umwuga: 96

Igihembo nyamukuru muri iri rushanwa ni amadorali 700 ya Amerika ku bahungu n’abakobwa babigize umwuga, mu gihe kandi umukinnyi wese uzagera mu mikino ya 1/8 na we yagenewe igihembo cy’amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka