Abagore bo muri Afrika n’Aziya biyemeje kurenza 50% mu buyobozi bwa Siporo
Inama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Siporo mu bagore yaberaga i Kigali yasojwe biyemeje kuzamura umubare w’abagore bari mu buyobozi bwa Siporo
Muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatanu hasojwe inama yari imaze iminsi itatu ibera mu Rwanda, ikaba yibandaga ku iterambere ry’abagore mu miyoborere ya Siporo.

Bimwe mu by’ingenzi abitabiriye iyi nama bagarutseho, harimo gukangurira abagore kwitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo mu miyoborere ya Siporo, kwerekana ko nabo bafite ubushobozi bwo kuyobora, ndetse no kurebera hamwe aho abagore bahagaze mu iterambere rya siporo.

Bamwe mu bayitabiriye barimo Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Madamu Fatouma Diouf Samoura, uyu akaba ari we mugore wa mbere wayoboye ku rwego nk’uru mu mateka ya FIFA.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko abagore ubu bafite ubushobozi bwo kuyobora kandi neza, akabakangurira nabo kutitinya
"Kugeza ubu abagore bamaze kwerekana ko bafite ubushobozi bwo kuyobora inzego zitandukanye za Siporo, kuko aho babashije guhabwa ayo mahirwe bagaragaje ko nta cyabananira babishatse"


Yashimye Perezida Kagame, anabasaba n’abandi kumwigiraho
"Ku bwanjye ndashima Perezida Kagame wahaye amahirwe abagore yo kwerekana ko ubagiriye icyizere bashobora gukora n’ibyo abagabo bakora"
Lydia Nsekera, Umurundikazi wayoboye Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Burundi, ubu akaba ari umwe mu bayobozi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ndetse akaba no mu bagize Komite Olempike ku isi, kuri we abona n’ubwo benshi bifuza ko byibuze abagore bagira 30% mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye mu mupira w’amaguru, kuri we abona bikwiye ko banarenza 50%
"Ndasaba mwese abitabiriye iyi nama ko twava hano tugira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibyo twaganiriye hano, tugashyira mu bikorwa gahunda yo kugira byibura 30%, kuki tutarenzaho 20 ngo tugire 50%? abayobozi ba Komite Olempike bari hano mwabonye intambwe u Rwanda rwagezeho, tugomba kubiheraho maze tukabishyira mu bikorwa mu bihugu byacu" Lydia Nsekera, umwe mu bayobozi ba FIFA."

Iyi nama mpuzamhanga yaberaga mu Rwanda, yari yahuje abantu 251 baturuka mu bihugu 70 bo mu nzego zitandukanye zo ku isi ziganjemo abagore bafite aho bahuriye na Siporo muri Afrika n’Aziya, by’umwihariko intumwa za Komite Mpuzamahanga Olempike n’abiganjemo abagore bari mu nzego za siporo zishamikiye kuri komite olempike z’ibihugu by’Afurika n’iby’Aziya.
Ohereza igitekerezo
|
Abagore barashaka kuyobora bonyine cyangwa gufatanya nabagabo kuyobora, nonese ko numva ngo biyemeje kurenza 50% mubuyobozi bwa sport muri Africa,
Ko bavugaga ko kuba abagore ari bake muri ubwo buyobozi ari ikibazo, ubwo ko numva abagabo aribo bagiye kuzasigarana ikibazo cyo kuba bake mubuyobozi, mugihe kirimbere nabo bazaba bavuga ngo barashaka kongera imibare yabagabo mubuyobozi bwa sport kuko imibare yabo izaba yaraganyutse barasimbujwe abagore,
umuti rero, ntiwakemura ikibazo uteza ikindi, ahubwo iyo abagore bifuza 50% byaba igisubi cyangwa hakagenwa percentage % zimyanya bagenerwa, naho ubundi buri wese yagira amatsiko yo kuzamenya ibyabo mumyaka irimbere!!!