Uko byifashe mu irushanwa mpuzamahanga ‘IRONMAN 70.3 Rwanda’ ryabereye i Rubavu (AMAFOTO)
Abakinnyi 155 baturutse mu makipe 35 bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rizwi nka Triathlon ryabereye mu Rwanda rizwi nka " IRON MAN Rwanda 70.3"
Kuri iki Cyumweru mu karere ka Rubavu habereye isiganwa ry’umukino wa Triathlon, umukino ukubiyemo imikino itatu ari yo Koga mu mazi, gusiganwa ku magare ndetse no gusiganwa ku maguru, iryabaye rikaba rizwi nka IRON MAN Rwanda 70.3




Iri siganwa ryabanjirirwe no koga mu kiyaga cya Kivu aho basiganywe ku ntera ya Kilometero imwe na metero 900 (1.9Km), hakurikiraho gusiganwa ku magare ku ntera ya Kilometero 90, basoreza ku gusiganwa ku maguru ku ntera ya Kilometero 21.

Inzira yakoreshejwe mu gusiganwa ku magare
Kivu Beach-Gorilla Hotel- ku Karere Ka Rubavu- Merez junction- Tam Tam- Marine Army hdq- Brasserie- Kigufi- Gaz Methane (Turning point) bakazenguruka inshuro enye.


Inzira yakoreshejwe mu gusiganwa ku maguru
Kivu Beach - Gorilla Hotel - Nyanja- Grande Barrière - La Corniche - CSS- Pariquet- RRA(Turning Point) bakazenguruka inshuro eshatu.



Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 35 agizwe n’abakinnyi 155 barimo n’abanyarwanda mu byiciro b’abakobwa n’abahungu.






Kureba andi mafoto, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi video:
Amafoto: Moise Niyonzima
Video: Richard Kwizera
Ohereza igitekerezo
|
CONGRATULATIONS KU BATEGUYE IKI GIKORWA CY’INDASHYIKIRWA