Rwamagana yegukanye igikombe cya shampiyona muri Goalball
Ku nshuro ya kabiri ikipe ya Rwamagana yegukanye igikombe cya shampiyona ya Goalball ikinwa n’abatabona nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda ibitego 13 kuri 3 ku mikino wa nyuma wabaye tariki 07/07/2012 mu nzu y’imikino y’abamugaye i Remera.
Rwamagana yageze ku mukino wa nyuma isezereye Gisagara iyitsinze ibitego 11 kuri 5, naho Kaminuza y’u Rwanda yari yitabiriye bwa mbere aya marushanwa igera ku mukino wa nyuma isezereye Gahini iyitsinze ibitego 10 kuri 9.
Nubwo byari byitezwe ko umukino wa nyuma ugaragaramo guhangana gukomeye hagati ya Kaminuza y’u Rwanda na Rwamagana, siko byagenze kuko Rwamagana yongeye kugaragaza ubuhanga n’inararibonye imbere ya Kaminuza yari nshya muri iryo rushanwa maze Rwamagana itsinda ibitego 13 kuri 3 biyoroheye cyane.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Gisagara yatsinze Gahini ibitego 7 kuri 4, bigaragaza ko Gahini yasubiye inyuma ugereranyije n’igihe yatwaraga igikombe bwa mbere ubwo iyi shampiyona yatangiraga gukinwa.
Nk’uko bitangazwa na Jacques Mugisha, Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abatabona mu Rwanda (NBSA), ngo shampiyona y’uyu mwaka yagaragaje ko iyi mikino irimo kugenda itera imbere cyane ugereranyije n’aho yavuye.
Yabisobanuye muri aya magambo: “ Urebye uyu mwaka uko imikino yagenze, ukareba ukuntu aribwo bwa mbere hitabiriye amakipe 10, abatarenkunga bagerageje kutwumva no kudufasha, bigaragara ko uyu mukino urimo gutera imbere cyane ko byagaragaye ko aho twagiye tujya gukina hose nka Musanze, Huye ndetse na hano i Kigali abantu baje kureba uyu mukino ari benshi”.
Bwa mbere iyi shampiyona ikinwa muri 2008 yitabiriwe n’amakipe ane, ku nshuro ya kabiri haza amakipe 6 none ku nshuro ya gatatu muri 2012 hitabiriya amakipe 10.
Ikipe ya Rwamagana yabaye iya mbere yahawe igikombe n’amafaranga ibihumbi 150, ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda yabaye iya kabiri ihabwa ibihumbi 100 naho Gisagara yabaye iya gatatu itahana ibihumbi 50.
Nyuma y’iyi mikino, biteganyijwe ko hazatoranywa ikipe y’igihugu igomba kuzahagaraarira u Rwanda mu mikino mpuzamaganga ya Goalball yo mu karere igomba kuzaba mu Ukwakira uyu mwaka, gusa kugeza ubu ntabwo igihugu kizakira iyi mikino kiramenyekana.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|