Ruhango: Amakipe 4 yerekeje mu mikino ya FEASSSA
Ikipe ya volleyball yo muri GS Indangaburezi, iya handball yo muri ES Kigoma, iya rugby n’iya handball zo muri ET Mukingi, kuri uyu wa 22/08/2013, zihagurutse mu karere ka Ruhango aho kwitabira irushanwa rya FEASSSA rizabera mu gihugu cya Uganda
Amakipe 19 (9 y’abakobwa na 10 y’abahungu) y’u Rwanda azitabira aya marushanywa akaba ahaguruka uyu munsi tariki 22/08/2013 mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Uganda, ahazabera iyi mikino.
Ibihugu bizitabira iyi mikino ya FEASSSA (ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri yisumbuye) ni ibyo muri EAC hakaziyongeraho igihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
Amakipe azitabira amarushanwa (abahungu n’abakobwa) ni: Volley, Foot, Basket, Handball, Athletics, ping pong, Tennis, Netball (abakobwa) na Rugby (abahungu). Imikino ya Tennis na Ping pong itangijwe muri aya marushanwa uyu mwaka w’amashuri, ubundi ntayabagaho.

Amakipe y’u Rwanda azitabira iyi mikino ni APE Rugunga na ESI Gisenyi (umupira w’amaguru mu bahungu), Saint Joseph Kabgayi na Lycee de Nyanza (Volley ball mu bahungu), Lycee de Kigali na Collede Amis des Enfants (Basketball abahungu), ES kigoma na Saint Aloys Rwamagana (handball abahungu), ET Mukingi muri rugby (abahungu) na GS Gahini muri netball (abakobwa).
Abandi ni Solidarity Academy na APAER Kabuga (umupira w’amaguru abakobwa), ET Mukingi na APAPEKI Cyuru (handball abakobwa ), GS Indangaburezi na Saint Joseph Kabgayi (volleyball abakobwa), APE Rugunga (basketball) n’amakipe abiri ya Athletisme buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi 20 (abakobwa n’abahungu).
Shumbusho Abdulkarim umutoza w’ikipe ya GS Indangaburezi uzitabira iyi mikino izabera mu majyaruguru y’igihugu cya Uganda mu mujyi wa Lira, yavuze ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo baheshe ishema u Rwanda, kuko bagiye bamaze igihe kinini bitegura.
Biteganyijwe ko aya marushanwa azarangira tariki 01/09/2013 mu Mujyi wa Lira aho mu birometero 900 uvuye i Kigali.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
tubifurije insinzi n’urugendo ruhire.
TUBIFURIJE URUGENDO URUHIRE KANDI TUBARINYUMA BAZAHESHE IGIHUGU CYACU ISHEMA IMBERE Y,IBINDI BIHUGU BABEREKE YUKO URWANDA RUFITEBYINSHI RUMAZE KUGERAHO MURAKO NUGUFATA KURYIBURYO
TUBIFURIJE URUGENDO URUHIRE KANDI TUBARINYUMA BAZAHESHE IGIHUGU CYACU ISHEMA IMBERE Y,IBINDI BIHUGU BABEREKE YUKO URWANDA RUFITEBYINSHI RUMAZE KUGERAHO MURAKO NUGUFATA KURYIBURYO
nifurije amakipe insinzi kandi kubarinyu baheshe igihugu cyacu ishema