Niyomugabo Jackson yasezerewe mu mikino Olympique
Jackson Niyomugabo, Umunyarwanda ukina umukino wo koga muri metero 50 (nage libre), yasezerewe mu mikino Olympique akiri ku rwego rw’amajonjora ku wa kane tariki 02/08/2012.
Niyomugabo wabaye uwa kane mu bantu barindwi bari mu itsida rya kabiri yari arimo, yoze metero 50 mu masegonda 27 n’ibice 38, akaba atabashije kuguma mu bakomeza mu cyiciro gikurikiyeho kuko atari mu bakinnyi 16 bitwaye neza kurusha abandi mu matsinda yose.
Nubwo atabashije gukomeza irushanwa, Niyomugabo yagabanyije igihe yari asanzwe akoresha kuko mbere metero 50 yazogaga mu masegonda 27 n’ibice 73 akaba yaragabanyijeho ibice 35.

Mu itsinda Niyomugabo yari aherereyemo Umunya-Djibouti, Osman Abdourahman,
wi we wabaye uwa mbere akoresheje amasegonda 27.25. Ku mwanya wa kabiri haza Umunya-Soudan Elkhedr Mohamed wakoreshe amasegonda 27.26, ku mwanya wa gatatu haza Umunyamerika Wei Ching wakoresheje amasegonda 27.30 akaba yarasize igice kimwe gusa Niyomugabo wabaye uwa kane.
Nyuma yo gusezererwa, Niyomugabo yatangaje ko nubwo avuyemo yishimiye ko yagabanyije ibihe yakoreshaga, kandi ngo yahungukiye ubumenyi yakuye ku bo barushanwaga ku buryo yizera kuzitwara neza mu mikino azitabira mu minsi iri imbere.
Niyomugabo yabaye Umunyarwanda wa kabiri usezererewe muri iyi mikino nyuma ya Sekamana Uwase Yannick Fred ukina umukino wa Judo wavuyemo ku ikubitiro.
Theoneste Nisingziwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubyukuri kuba mu Rwanda tutagera kure mu marushanwa yo koga njye mbona ahanini biterwa na FERNA (federation rwandaise de natation Amateur) yo idatanga umwanya uhagije kugira ngo abakinnyi bitegure amarushanwa. usanga batungura abakinnyi ngo mu kwezi gutaha hazaba amarushanwa ngo mwitegure. Nta bufashaku ma clubs, nta gukurikirana amaclubs byimbitse FERNA ikora, mbese umukino wo koga mu Rwanda nta mbaraga uhabwa nkindi mikino yose iri mu Gihugu. Njye numva FERNA yakagombye gufata abakinnyi babishoboye ikabagira abayo aho kubaharira clubs baturukamo ngo abariyo ibitaho kandi clubs nyinshi nta bushobozi zifite bwo kwita ku bakinnyi uko bigomba,FERNA ikabashakira abatoza bahoraho bashinzwe kuzamura abo bana boga bakitabwaho umunsi ku wundi. bariya bazungu n’abirabura badusiga bo babigize umwuga mu gihe mu Rwanda usanga twarabigize kwidagadura.
FERNA nihindure imitekerereze.