NPC Rwanda yatangije imikino y’abamugaye muri Soudani y’Amajyepfo
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda (NPC), Diminique Bizimana n’umwungirije Elie Manirarora ubu bari muri Soudan y’Amajyepfo aho bagiye gutangiza imikino y’abamugaye muri icyo gihugu gishya ku isi.
Bahisemo Soudan y’Amajyepfo kuko ari igihugu gishya kandi bifuza ko nacyo cyava mu bwigunge kuko gifite abamugaye benshi kubera intambara, nk’uko Bizimana unashinzwe itarambere ry’imikino y’abamugaye muri Afurika y’Iburasirazuba abitangaza.
Ati: “Twumvise bikwiye ko twatangiza iyi mikino muri iki gihugu, dore ko kigiye no kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi bizadufasha kubasangiza ibyo twagezeho nabo bagerageze kubikora, ari nako tugaragaza isura nziza y’u Rwanda muri icyo gihugu”.

Bamwe mu bamugaye bari guhabwa amabwiriza y’umukino wa Sitting volley.
Muri urwo rugendo, bahuguye abatuye mu gace ka Rumbek banabatoza imikino y’abamugaye cyane cyane umukino wa sitting Volleyball.
U Rwanda rutangije iyi mikono muri iki gihugu nyuma yo kwigaragaza cyane muri iyi mikino, kuko hanaherutse kubera ingando mpuzamahanga yahuje abakinnyi bakiri batoya bakina imikino y’abamugaye, bakomoka mu karere ka Afurika y’Iburasirazaba na Congo Kinshasa.
Icyo gihe Ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye ku isi IPC ryatoranyije u Rwanda kwakira izo ngando zari zabereye bwa mbere muri Afurika, kubera ibyo rwagezeho muri iyo mikino n’intumbero yo guteza imbere iyo mikino.
Kugeza ubu ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball ifite itike yo kuzakina imikino Paralympique izabera i Londres muri Kanama uyu mwaka, hari n’abakinnyi ku giti cyabo bamaze kubona ayo matike.
Theonetse Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|