Murray yihimuye kuri Federer amutwara umudari wa zahabu

Umwongereza Andy Murray yegukanye umudari wa zahabu mu mikino Olympique irimo kubera mu gihugu cye, nyuma yo gutsinda numero ya mbere ku isi muri Tennis, Roger Federer, amaseti atatu ku busa ku cyumeru tariki 05/08/2012.

Murray w’imyaka 25 yihimuye kuri Federer kuko hari hashize ukwezi kumwe amutsindiye mu Bwongereza ku mukino wa nyuma wa Wembledon.

Mbere y’uyu mukino wamuhuje na Federer kuri icyi cyumweru, Murray yari yatangarije Dailymail dukesha iyi nkuru ko atabasha kwihanganira kongera gutsindirwa mu rugo imbere y’abakunzi be, bikaba biri no mu byamufashije cyane kwitwara neza muri uwo mukino wanarebwe n’umukunzi we Kim Sears, maze yoroherwa cyane no gutsinda Federer ku manota 6-2, 6-1, 6-4.

Andy Murray yegukanye umudari wa zahabu.
Andy Murray yegukanye umudari wa zahabu.

Umudari wa zahabu Murray yegukanye wari watwawe n’umunya-Espagne Rafael Ndal mu mikino Olympique ya Beijing muri 2008, uyu mwaka akaba atarabashije kwitabira iyi mikino kubera imvune yagize mu ivi mbere y’iyi mikino ya Londres.

Murray kugeza ubu ufite umwanya wa kane ku rutonde rw’isi rw’abakinnyi ba Tennis bakomeye, igihembo yabonye cyabaye icya 23 mu mateka ye, akaba agitegereje kureba niba ashobora no kuzegukana undi mudari wa zahabu muri Tennis ikinwa ari abakinnyi babiri bafatanyije bahanganye n’abandi babiri.

Na mbere y’uko akina mu rwego rw’abakinnyi babiri bafatanyije, Murray ukomoka muri Ecosse yamaze kwandikwa mu mateka, kuko ni we Mwongereza wa mbere wegukanye umudari wa zahabu nyuma y’uwitwa Arthur Gore wawegukanye mu 1908 mu mikino nayo yari yabereye i Londres.

Murray yageze ku mukino wa nyuma amaze gusezerera umunya-Serbia, Novak Djokovic, naho mu bakina ari babiri babiri bafatanyije, Andy Murray na Laura Robson basezereye abanya-Australia Lleyton Hewitt na Sam Stosur, bakaba bagomba gukina na ku mukino wa nyuma n’abanya-Belarusse Victoria Azarenka na Max Mirnyi.

Intsinzi ya Murray yatumye Ubwongereza bwegukana umudari wa 16 wa zahabu, muri iyi mikino izasozwa tariki 12/08/2012.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka