Moto zisimbuka, Anita Pendo na Isheja Sandrine muri Huye Rally (Amafoto + Video)
Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Huye na Gisagara hari kubera isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Huye Rally, ariko ryanasusurukijwe na Moto zisimbuka
Ni isiganwa ngarukammwaka rigamije kwibuka Gakwaya Claude, wahoze akina uyu mukino, aza kwitaba Imana mu 1986 azize impanuka. Isiganwa ry’uyu mwaka ryakinwe kuva ku wa Gatanu tariki 14/06 kugera kuri iki Cyumweru tariki 16/06/2024.

Umunsi wa mbere wakinwe nijoro
Ni umunsi hakinwaga agace k’isiganwa gakinwa nijoro (Classification Stage) kari no mu bikunze kuba umwihariko wa Rally ya Huye, aho abasiganwa baba baniyereka abakunzi b’uyu mukino bakata mu bice by’umujyi wa Huye.
Kuri iyi nshuro hagaragayemo bamwe mu banyamakuru b’abagore bakaba n’abashyushyarugamba (MCs) ari bo Anita Pendo wari ‘Co-Pilote’ ni ukuvuga uwakinaga afasha Adolf Nshimiyimana, ndetse na Isheja Sandrine wakinaga afasha Davite Giancarlo usanzwe cyane muri uyu mukino.





Moto ziri mu byasusurukije iri siganwa
Ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, mbere y’uko isiganwa rikomereza mu bice by’akarere ka Gisagara, habanje kuba umwiyereko wa Moto zisimbuka udusozi twari twakozwe harundarundwa ibitaka, ibi nabyo bikba mu bikunze kuranga Rally ya Huye.





Ku wa Gatandatu, abatuye ku Gisagara n’abandi bakunzi ba Rally birebeye isiganwa








Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Eric Ruzindana/Kigali Today
Ohereza igitekerezo
|