Minisitiri Nsengimana yasoje "Imparirwamihigo Sport Week" I Nyamagabe
Kuri uyu wa Gatandatu,mu karere ka Nyamagabe hasojwe icyumweru cyahriwe imikino,ibirori byahuriranye no gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza
Nyuma y’icyumweru kimwe mu karere ka Nyamagabe habera ibikorwa by’imikino itandukanye,kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28/11/2015 ku kibuga cy’imikino cya Nyagisenyi habereye ibirori byo gusoza iyo mikino,aho hakinwe imikino ya nyuma ndetse hanatangwa ibihembo ku makipe yitwaye neza.

Ku i Saa ine n’igice za mu gitondo nibwo hatangiye isiganwa mu mukino w’amagare asanzwe,amasiganwa yahagurukiye mu murenge wa Kitabi,aza gusorezwa kuri Stade ya Nyagisenyi,aho Niyonsaba Emmanuel wo murenge wa Uwinkingi yahageze ari uwa mbere akoresheje iminota 55 n’amasegonda 55.



Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga,yatangaje ko yishimiye uburyo urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwitabira imikino n’imyidagaduro,ndetse anarushisshikariza gukomeza kwihangira imirmo yabafasha kwiteza imbere.
Minisitiri Nsengimana Jean Philibert yagize ati"Biragaragara ko urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwitabira Siporo,ndetse bafite n’ubushake bwo gukora,hari byinshi twaganiriye ndetse dusanzwe tunaganira n’akarere ka Nyamagabe,harimo gukomeza gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo yabafasha kwiteza imbere"
Yakomeje agira ati "Biragagara ko ibikorwa remezo by’imikino n’imyidagagaduro bidahagije,ariko n’ibihari twabasabye kubibyuza umusaruro,bakamenya umukinnyi umwe ashobora gutunga abantu igihumbi"

Nyuma yo gusoza iyi mikino,umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Bwana Mugisha Philibert yatangaje ko bazakomeza guteza imbere imikino bahereye mu bakiri bato,atangaza ko usibye umukino w’umupira w’amaguru basanzwe bafite mo ikipe y’Amagaju,bamaze gutangiza ,ikipe yo mu mikino ngororamubiri,ndetse mu minsi ya vuba bizeye gutangiza ikipe y’umukino w’amagare
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yagize ati "Nyamagabe hari impano zitandukanye mu mikino,tugiye gushyir imbaraga no mu yindi mikino usibye n’umupira w’amaguru,ntituzahita dutangiza amakipe mu mikino yose icya rimwe,ariko nyuma y’ikipe y’imikino ngororamubiri,turateganya gushyiraho iy’umukino w’amagare,nyuma tuzakomeza gufasha n’indi mikino itandukanye kuzamuka"
Uko amakipe yatwaye ibikombe
Umupira w’Amaguru
Abagabo:Umurenge wa Uwinkingi
Abagore:Umurenge wa Uwinkingi
Basketball
Abagabo: Umurenge wa Gasaka
Volleyball
Abagabo: Umurenge wa Tare
Andi mafoto











Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|