Komite Olympique ntizongera gufasha amakipe adafite ubuzima gatozi
Ishyirahamwe ry’imikino rizaba ritarabona ubuzima gatozi tariki 30/06/2012 ntirizongera gufashwa nk’uko byemerejwe mu nama y’inteko rusange ya komite y’igihugu y’imikino Olympique yabereye i Rubavu tariki 12/05/2012.
Gusaba amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda kugira ubuzima gatozi, byaje nyuma y’aho na Komite Olympique yabobneye ubuzima gatozi, dore ko nayo ubwayo yari imaze igihe ntabwo ifite.
Umuyobozi wungirije muri Komite Olympique, Elie Manirarora, avuga ko kuba baramaze kubona ubuzima gatozi bizatuma batangira kujya bagenzura imyitwariye y’amashyirahamwe mu rwego rwo guteza imbere imikino.
Yagize ati “Mbere tutarabona ubuzima gatozi twaburaga uko dukemura bimwe mu bibazo byavukaga mu mashyirahamwe y’imikino. Mwagiye mwumva ibibazo byabaye mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri bigatinda gukemuka. Ariko ubu amashyirahamwe yose namara kubona ubwo buzima gatozi, bizajya byoroha kubagenzura, tumenye aho ikibazo kiri”.
Manirarora yatangaje ko muri uyu mwaka bazashyiraho akanama gashizwe gukemura impaka zizajya zivuka hirya no hino mu mikino itandukanye mu Rwanda, bakazanashyiraho ibyangombwa by’ingenzi bizajya bisabwa umuntu wese ushaka kuyobora ishyirahamwe ry’imikino runaka.
Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye amashyirahamwe y’imikino 24. Nyuma yo kurebera hamwe ibyagezweho n’iyo Komite igenga imikino yose mu Rwanda, abari mu nama bahagarariye amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda (federations) bemeranyijwe ko bazaba bamaze kubona ubuzima gatozi tariki 30/06/2012.
Komoite Olympique kandi irishimira ko u Rwanda rufite abakinnyi babiri ku giti cyabo Adrien Niyonshuti usiganwa ku magare na Muvunyi Hermas usiganwa ku maguru mu rwego rw’abamugaye, bamaze kubona itike yo kuzakina imikino Olympique izabera i Londres muri Kamena uyu mwaka.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|