Karan Patel yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023 (Amafoto + Video)
Umunya-Kenya Karan Patel ni we wegukanye Isiganwa ry’amamodoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023", ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda
Isiganwa mpuzamahanga ry’amamodoka ryaberaga mu Rwanda ryasojwe kuri iki cyumweru i Bugesera, aho umunya-Kenya Karan Patel yongeye kwisubiza iri rushanwa yari yaranatwaye mu mwaka ushize.


Nyuma y’uko ku munsi wo ku wa Gatandatu umunya-Uganda Yasin Naser yakoze impanuka yatumye atitwara neza nk’uko byari byitezwe, kuri iki Cyumweru yari yitezwe aho yagombaga kuba ahanganye na Karan Patel n’ubundi bahanganiye umwanya wa mbere muri Afurika.






Mu isiganwa ryo kuri iki cyumweru, uduce 11 twakinwe twose muri rusange Karan Patel ari we wegukanye umwanya wa mbere, akoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 16.5.








Gusa kuba Karan Patel yegukanye iri siganwa, ntibyatumye aguma ku mwanya wa mbere muri Afurika, kuko muri rusange nyuma y’iri siganwa umunya-Uganda Yasin Nasser ubu ni we uyoboye urutonde rwa shampiyona ya Afurika n’amanota 93, naho Karan Patel akagira 90.













Reba ibindi muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|