Irushanwa ry’umukino wa Tennis ryitiriwe Intwari
Irushanwa ry’umukino wa Tennis ryitiriwe Intwari ryakinwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri risozwa ku munsi w’Intwari ku bibuga by’ ikipe ya Tennis "Amahoro Tennis Club" i Remera.
Iyi mikino yakinwe n’abakinnyi ba Tennis bo mu makipe atandukanye yo mu mujyi wa Kigali; ryitabiriwe n’ababigize umwuga mu bagore n’abagabo. Mu batarabigize umwuga ryitabiriwe n’abagabo gusa.
Mu bakina uyu mukino babigize umwuga b’abagabo: Gasigwa Jean Claude yatsinze Harelimana Mubarak set 2-0, naho mu bagore Umumararungu Gisele atsinda Ingabire Megane set 2-1. Mu batarabigize umwuga, Kamanzi Fidele na Karanguza Jancy batsinze Jean Bosco Kazura na Karabaranga Jean Pierre set 2-1
Iri rushanwa ryatewe inkunga na EWASA, BRALIRWA, na Hotel Sports View








Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|