Imikino ya Gisirikare: Abanyarwanda batangiye bitwara neza muri Uganda
Mu mikino ihuje abasirikare bo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba yatangiye kuri iki cyumweru tariki 16 z’ukwa munani 2015,abakinnyi bahagarariye u Rwanda batangiye begukana intsinzi aho mu mukino wa Basketball na Handball batangiye batsinda naho Netball baza kunyagirwa na Uganda,mu mikino izasozwa taliki ya 28 Kanama 2015.
Iyi mikino yatangiye kuri iki cyumweru taliki ya 16 Kanama 2015,yatangijwe na Visi Perezida w’igihugu cya Uganda Eduard Kiwanuka Sekandi mu birori byabereye i Kampala kuri sitade yitwa Mandela iherereye Namboole mu mujyi wa Kampala.

Mu gutangiza iyi mikino,hari abayobozi bakuru b’ingabo bo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba barimo ba Minisitiri b’Ingabo, abagaba bakuru b’ingabo hamwe n’abandi banyacyubahiro barimo ba ambasaderi n’abayobozi bakuru mu bunyamabanga bwa EAC.

U Rwanda mu gufungura iyi mikino,rwari ruhagarariwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage hamwe n’Umugaba mukuru w’Inkeragutabara, Lt Gen Fred Ibingira bari hamwe n’abandi ba ofisiye bakuru ba RDF.
Netball:
Uganda 77-10 Rwanda
Tanzania 95-06 Burundi
Football:
Kenya 0-0 Rwanda
Uganda 1-1 Tanzania
Handball:
Uganda 26 – 28 Rwanda
Tanzania 31- 28 Burundi


Basketball:
Uganda 52-54 Rwanda
Kuri uyu wa kabiri, 18/08/2015 :
Football: Burundi Vs Kenya (mu gitondo) & Rwanda Vs Tanzania (16:30) - Namboole
Netball: Uganda Vs Kenya (11:00) & Rwanda Vs Tanzania (16:30 ) - UCU Main Campus
Handball: Uganda Vs Kenya (11:00) & Rwanda Vs Tanzania (16:30) - UCU Main Campus
Basketball: Uganda Vs Kenya (18:30) & Rwanda Vs Tanzania (20:00) - MTN Lugogo Indoor Arena
Kuwa gatatu tariki 19/08/2015- Cross Country Championship - Jinja Chairman’s Gardens
Muri iyi mikino ibaye ku nshuro ya 9 k u Rwanda ruhagarariwe n’itsinda ry’abakinnyi n’abayobozi babo bose hamwe 106 bayobowe na Lt Col Peter Mutangana.aho Insanganyamatsiko y’iyi mikino ari“ abaturage bamwe basangiye imibereho binyuze mu mikino ya gisirikare n’umuco, 2015”.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|