Iki cyumweru gisize iki mu mikino nyarwanda?
Icyumweru gishize gisize u Rwanda rwegukanye imidari mu ruhando mpuzamahanga mu mikino nyafurika,gusa mu Rwanda mu mupira w’amaguru ntibyakunze
Mu cyumweru cyatangiye ku wa mbere taliki ya 07 Nzeli 2015,kikaza gusozwa taliki ya 14 Nzeli 2015,cyaranzwe n’urunyurane rw’imikino mpuzamahanga,haba iyabereye mu Rwanda ndetse n’iyabereye hanze y’u Rwanda.
Hanze y’u Rwanda
Duhereye hanze y’u Rwanda,ariko by’umwihariko ahari kuvugwa amakipe ahagariye u Rwanda ni mu gihugu cya Congo Brazzaville,ahari kubera imikino nyafrika (All Africa games). Muri iyo mikino u Rwanda rukaba ruhagarariwe mu ngeri zitandukanye mu mikino ya Fencing, Karate, Volleyball, Beach Volleyball, Amagare (Cycling), Taakwondo, Atletisme n’imikino y’abafite ubumuga.

Amagare
Ku wa kane taliki ya 10/09/2015 u Rwanda rwakoze andi mateka mu mukino w’amagare,aho ikipe yari igizwe na Hadi Janvier,Valens Ndayisenga,Joseph Biziyaremye na Hakuzimana Camera yaje kwegukana umwanya wa gatatu mu gusiganwa harebwa igihe ikipe yose yakoresheje (Team time trial),ndetse inahabwa umudari wa bronze.

Mu gusiganwa umuntu ku giti cye (Individual time trial),n’ubwo abanyarwanda batatwaye umudari,ariko babashije kuza mu icumi ba mbere,aho Hadi Janvier yaje ku mwanya wa munani,Valens Ndayisenga aza ku mwanya wa 10,mu gihe mu bagore Girubuntu Jeanne d’Arc yaje ku mwanya wa 4 asizwe ib’ijana 14 (14 tierces).
Mu gusiganwa mu muhanda hakarebwa uwatanze abandi gusoza,umunyarwanda Hadi Janvier yaje kongera kuzamura ibendera ry’u Rwanda nyuma yo gusiga abandi ku ntera y’ibilomtero 150,aho bazengurukaga inshuro zigera kuri 12 (inshuro imwe yabaga igizwe n’ibilometero 12.5),Hadi Janvier yaje kuzirangiza akoresheje amasaha 3,iminota 29 n’amasegonda 37.

Volleyball
Muri uyu mukino,u Rwanda rwaje kwegukana undi mudali wegukanywe n’ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Beach Volley, ikipe yari igizwe na Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte aho yatsinze Kenya amaseti 2-0 (21-17, 21-16) ku cyumweru tariki 13 Nzeli 2015.

Muri volleyball isanzwe (Abagabo),u Rwanda rwasezerewe muri kimwe cya kabiri,rutsinzwe na Congo Brazzaville yakiriye amarushanwa irutsinze amaseti 3-1 (25-23, 20-25, 25-18, 25-23) mu mukino wahuje ibihugu byombi kuri iki cyumweru.

U Rwanda rwari rwabonye itike yo gukina imikino ya ½ nyuma yo gutsinda Cap Vert amaseti 3-0 mu mukino wabaye kuwa gatandatu bituma basoza bari ku mwanya wa kabiri mu itsinda B inyuma ya Algeria.
Ikipe izaba iya mbere, izabona tike yo gukina imikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil mu mwaka utaha mu gihe u Rwanda ruzahatanira umwanya wa gatatu na Misiri.
Karate
Mu mukino wa Karate u Rwanda mu bagabo rwari ruhagarariwe na Ngarambe Vanily, Rurangayire Christian, Ntungane Espoir, Shyirambere Jean Paul, Rukundo Jean d’Amour,naho mu bagore yari Ingabire Solange na Kabera Rehema .

Aba bakinnyi bose haba mu bagabo cyangwa se mu bagore,baje gutsindwa aho nta n’umwe wabashije gukomeza amarushanwa cyangwa ngo abe yatwara umudari,biza gutuma iyi kipe ihita igaruka i Kigali kuri uyu wa kane taili ya 10/09/2015.
Mu Rwanda
Umupira w’amaguru
Amavubi yarongeye .....
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo gutsindirwa na Ghana 1-0 kuri Stade Amahoro,yaje kongera kuhatsindirwa n’ikipe ya Gabon igitego 1-0,ibitego byagiye bitsindwa ku ma Coup-Francs (Free-Kicks).




Rayon Sports yanganije n’ikipe y’i Bukavu
Kuri iki cyumweru taliki ya 13/09/2015,ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’i Bukavu muri Republika iharanira demokarasi ya Congo yitwa Ibanda Sport,umukino waje kurangira amakipe yombi anganije igitego 1-1.
Iyi kipe ya Ibanda Sport niyo yaje gufungura amazamu ku munota wa 38 w’igice cya mbere,mu gihe Rayon Sports nayo yaje kwishyura icyo gitego mu gice cya kabiri gitsinzwe na Davies Kasirye ukomoka mu gihugu cya Uganda.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
hamwe twarahiriwe ahandi baduhonda ariko reka tugerageze gukosora turebe ko hari icyo byzatanga cyane ku ikipe y’igihugu