Huye: Abafite ubumuga bishimiye igikombe cyegukanywe n’ikipe y’abatabona
Ubwo bizihizaga umunsi w’abafite ubumuga tariki 3/12/2015, abafite ubumuga bo mu Karere ka Huye bamurikiwe kandi bishimira igikombe cyegukanywe n’ikipe y’abatabona.
Iki gikombe, abatabona bo mu Karere ka Huye bakibonye mu mukino wa goalball bakina baryamye, nyuma yo gutsinda ikipe yo mu Karere ka Kirehe ibitego 15 ku 9, tariki ya 29/11/2015.

Mu kwishimira iki gikombe, ndetse no kwishimira ibikorwa by’abafite ubumuga muri rusange, Salvator Ndayisaba ukuriye abamugaye bo mu Karere ka Huye yagize ati “abafite ubumuga natwe turashoboye, ntidukwiye kwitinya.”
Yunzemo ati “Ari ukwiga ntituba aba mbere? Bose babireba da! No muri kaminuza abafite ubumuga bajyayo. Korora, gucuruza, imikino, inzego zose z’ubuzima turimo .”
Ku bijyanye n’uriya mukino wahesheje igikombe abatabona b’i Huye, umutoza w’iyi kipe, Samuel Nsengamungu, yavuze ko abatabona bo mu Rwanda bari bitabiriye iyi mikino ari abo mu turere 15 two mu Rwanda, ariko abahuye kuri iriya tariki ya 29, mu mikino ya nyuma, ni abo mu Tutere twa Kirehe, Huye, Burera, Nyamasheke na Karongi.

Nsengamungu kandi ngo anatoza amakipe yandi y’abafite ubumuga bo mu Karere ka Huye harimo ikipe ya sitball na sitting Volleyball
.
Avuga kandi ko guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016, hazatangira amarushanwa y’amakipe y’abatabona mu mpushya zitandukanye zavuzwe haruguru, ndetse n’aya atletisme harimo no gusiganwa.
Ohereza igitekerezo
|