Domenech, Gomes Da Rosa na Patrice Neveu ku rutonde rw’abifuza gutoza Amavubi
Abatoza 36 nibo basabye gutoza ikipe nkuru y’igihugu Amavubi nyuma y’aho umutoza Stephen Constantine asezereye kuri uyu mwanya akajya gutoza ikipe y’igihugu y’ubuhinde.
Kuri uru rutonde haragaragaraho amwe mu mazina asanzwe azwi cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze.
Amwe mu mazina azwi y’abifuza gutoza Amavubi n’amakipe bagiye banyuramo:
Raymond Domenech (Umufaransa)
Kuva 1985 kugeza 1989 yatozaga ikipe ya Mulhouse; kuva 1989 kugeza 1993 yatozaga Lyon; guhera 1993kugeza 2004 yatozaga ikipe y’Ubufaransa y’abatarengeje imyaka 21; naho guhera 2004–2010 atoza ikipe nkuru y’Ubufaransa.
Didier Gomes Da Rosa
Ni umutoza w’Umufaransa wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports ubwo yayifashaga gutwara igikombe cya Shampiona nyuma y’imyaka igera ku munani yari ishize itagitwara, nyuma aza kwerekeza mu ikipe ya Coton Sports de Garoua yo muri Cameroun, aho yahise atwara igikombe cya Shampiona n’ubwo yatangiye yarakuweho amanota atandatu.

Hans Michael Weiss
Uyu ni umudage wananyuze mu Rwanda aho yanabaye umuyobozi wa Tekiniki w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse aza no gutoza Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 kuva 2007 kugeza 2011, ahava ajya gutoza Ikipe y’igihugu ya Philippines y’abatarengeje 23 muri 2011 ndetse kuva 2011 kugeza 2014 aba umutoza w’ikipe nkuru ya Philippines.
René Feller
Ni umuholandi w’imyaka 72 watoje ikipe ya Eritrea y’abatarengeje imyaka 20 kuva 2005 kugeza 2007, atoza ikipe nkuru ya Eritrea kuva 2007 kugeza 2008, nyuma yerekeza mu ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2008.
Patrice Neveu
Uyu mufaransa nawe ni umwe mu batoza bamaze igihe mu mupira w’Afurika kuko yatoje Niger mu mwaka wa 1999, atoza Guinea kuva 2004 kugeza 2006, atoza Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuva 2008 kugeza 2010, ndetse na Mauritania kuva 2012 kugeza 2014.

Biteganyijwe ko Umutoza w’ikipe nkuru Amavubi atangazwa mu minsi ya vuba kugira ngo aze ategure imikino ya gicuti iteganyijwe gukinwa mu kwezi kwa gatatu.
Umutoza mushya akazaba afite inshingano zo gutegura ikipe y’igihugu Amavubi kandi akazanayifasha kwitwara neza mu gikombe cya CHAN kizabera mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2016.
Urutonde rurambuye rw’abatoza bifuza gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda:
1. Patrice Neveu (France)
2. Hispano-Suisse Raoul Savoy
3. Didier Gomes da Rosa (France)
4. Gjorgji Jovanovski (Macedonia)
5. Carlos Luis Ischia (Argentina)
6. Ivan Minnaert (Belgium)
7. Mehmet Tayfun Türkmen (Turkey)
8. Paulo Duarte (Portugal)
9. Peter Butler (England)
10. Roberto A. Rodrigo (Argentina & Spain)
11. Roy Maicol Barreto (Portugal)
12. Stefano Cusin (Italy)
13. Stewart Hall (United Kingdom)
14. Obradović Tomislav (Croatia)
15. Victor Manuel Trinidad Salvado (Portugal)
16. Erol Akbay (Netherlands)
17. Craig Harrington (United Kingdom)
18. Drago Mamic (Croatia)
19. Engin Fırat (Germany & Turkey)
20. Marc Brys (Belgium)
21. René Feller (Netherlands)
22. De Jongh Pieter (Netherlands)
23. Janackovic Darko-Daniel (Serbia)
24. Eurico Monteiro Gomes (Portugal)
25. Raoul Savoy (Swiss)
26. Daryl Willard (United Kingdom)
27. David Robertson (Scotland)
28. Fabio Lopez (Italy)
29. Joaquín Poveda Robles (Spain)
30. José Manuel Ferreira de Morais (Portugal)
31. Hans Michael Weiss (Germany)
32. Nebojsa Milicic Lekic (Spain)
33. Raymond Domenech (France)
34. Rodolfo Zapata (Argentina)
35. Dylan Kerr (Scotland)
36. Zdravko Logarušić (Croatia)
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko tujye twemera ko abazungu baturusha byinshi habuzemo umunyafrika numwe kweli !umunyarwanda we ntibishoboka kwigira bisobanura iki? tubure intore imwe ishaka igisubizo cya amavubi kuberiki? nyamara birashoboka ko yaboneka