Abanyarwanda babiri bari bagiye mu mikino paralympique batorokeye mu Bwongereza

James Rutikanga na Eric Ngirinshuti bakiniraga ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu mikino Paralympique, batorokeye mu Bwongereza ubwo iyo mikino yaberaga i Londres yasozwaga tariki 09/09/2012.

Uwari uyoboye Abanyarwanda bari bagiye muri iyo mikino, Celestin Nizeyimana, avuga ko abo bakinnyi bombi batorotse ikigo babagamo muri ‘Village Olympique’ ahitwa Stratford ubwo iyo mikino yarangiraga maze bajyana n’ibyo bari bafite byose.

Nizeyimana yagize ati “Bajyanye n’ibyo bari bafite byose, gusa basize pasiporo zabo z’akazi. Twakomeje gushakisha uko twababona ariko biranga. Twizera ko umunsi umwe bazafatwa bakoherezwa mu Rwanda, kuko kugeza ubu ari nta cyangombwa na kimwe bafite kibemerera kuba i Londres”.

Umuyobozi wa NPC Rwanda wanakinanaga nabo mu ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball nawe avuga ko kugeza ubu ari nta makuru yabo afatika afite, gusa ngo uwitwa James Rutikanga yamwandikiye amusobanurira zimwe mu mpamvu zatumye atoroka.

James Rutikanga na Eric Ngirinshuti batorotse ikipe y'igihugu ya sitting volleyball.
James Rutikanga na Eric Ngirinshuti batorotse ikipe y’igihugu ya sitting volleyball.

Dominique Bizimana yagize ati “Njyewe nyuma yo kumenya ko batorotse byarambabaje cyane, kuko banduje isura y’u Rwanda mu mahanga kandi twari dufitiwe icyizere. James yaranyandikiye ambwira ko icyatumye atoroka ari uko yari abayeho nabi atagira umwitaho mu Rwanda, akaba ndetse ngo yari asanzwe afite uwo mugambi. Twebwe rero ubu ntacyo twakora ngo tubagarure, gusa ni umuco mubi cyane”.

Amakuru dukesha urubuga rwa interineti www.insidethegames.biz, avuga ko atari abakinnyi b’u Rwanda batorotse bonyine muri iryo joro ryo gusoza imikino Paralympique, kuko Cedric Mandembo ukina Judo n’abayobozi bane bo muri Repubukika iharanira Demukarasi ya Congo barimo umutoza wa Judo Ibula Masengo na Blaise Bekwa watozaga boxe bose baburiwe irengero.

Nyuma y’imikino Olympique nayo yabereye i Londres, nabwo hari hatorotse abakinnyi b’Abanyafurika harimo abakinnyi batanu ba boxe bakomoka muri Cameroun, hari kandi abatorotse bakomoka muri Guinea, Cote d’Ivoire ndetse na Eritrea.

Weynay Ghebresilasie w’imyaka 18 watwaye ibendera rya Eritrea mu gufungura imikino Olympique nawe yahise acika ubwo iyo mikino yasozwaga.

Kugeza ubu gutoroka kw’abakinnyi bagiye mu mikino mpuzamahanga cyane cyane iyabereye ku mugabane w’Uburayi bimaze kuba nk’umuco ku bakinnyi cyane cyane bakomoka muri Afurika, kuko no mu mikino ya Commonwealth yabereye mu Bwongereza muri 2002 abakinnyi 20 bakomoka muri Sierra Leone batorotse iyo mikino itaranarangira.

Si Abanyafurika batoroka gusa, kuko mu 1956, mu mikino Olympique yari yabereye i Melbourne muri Australia ½ cy’abakinnyi b’Abanya-Hongriya batorokeye mu Burengerazuba bwa Australia.

Nubwo uko gutoroka kw’abo bakinnyi b’Abanya-Hongria bitazibagirana, biravugwa ko gutoroka kw’abakinnyi mu mikino ya Londres y’uyu mwaka wa 2012 aribwo hatorotse abakinnyi benshi.

Abo bakinnyi bose batorotse bemerewe kuba mu Bwongereza, kuko bari bafite visa yihariye yo kuba muri icyo gihugu kugeza mu Ugushyingo uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mu rwanda haratorotse bake ahubwo. erega ntawe uyobewe ko aribwo buryo bwonyine busigaye ngo abantu babashe kujya hanze. ariko uziko uwagarura abanyarwanda bose baba hanze ubukene bwatongora. nawe se urebye amafr bohereza mu gihugu. ikindi siko babona imirimo ihagije. Nibagende bazagaruka ari abakire.

sinumva yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Birababaje kubona abashoferi bihutira gutwara abagenzi
bakibagirwa kugabanya umuvuduko.Nibisubireho.

JEANNE GATOYA yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

hahaha ntibari kwikura amata mu kanwa bana mubareke!lol

lolest yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka