Wari umukino wa mbere wo mu itsinda,wabereye kuri Stade Amadou Bary, abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda batangiye bayoboye umukino, baza kurangiza igice cya mbere batsinze Madagascar ibitego 18 by’u Rwanda ku 9 bya Madagascar.

Mu gice cya kabiri cy’umukino abasore b’u Rwanda bakomeje kuyobora umukino ndetse bakajya banyuzamo bakanaha umwanya n’abandi bakinnyi batabanje mu kibuga, umukino urangira u Rwanda ruwutsinze ku bitego 35-24.


Byari ibyishimo ku Banyarwanda benshi batuye muri Senegal bari baje gushyigikira ikipe yabo, aho bari barangajwe imbere na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, bakaba n’ubundi bari baje no kwakira iyo kipe ku kibuga cy’indege ubwo yageraga i Dakar ku munsi w’ejo.

U Rwanda ruzongera gukina umukino wa kabiri kuri uyu wa Gatatu aho ruzaba rukina n’ikipe y’igihugu ya Congo, rukazasoza imikino yo mu matsinda rukina na Senegal yakiriye irushanwa.
Gahunda yose y’imikino
Umunsi wa mbere, Ku wa kabiri tariki 01/08/2017
16h00 (18h00 za Kigali): Benin 37-27 Ethiopie
18h00 (20h00 za Kigali): Madagascar 24-35 Rwanda
20h00 (22h00 za Kigali): RD Congo vs Senegal
Umunsi wa kabiri, Ku wa gatatu tariki 02/08/2017
16h00 (18h00 za Kigali): Mozambique vs Benin
18h00 (20h00 za Kigali): Rwanda vs RD Congo
20h00 (22h00 za Kigali): Senegal vs Madagascar
Umunsi wa gatatu, Ku wa kane tariki 03/08/2017
16h00 (18h00 za Kigali): Ethiopie vs Mozambique
18h00 (20h00 za Kigali): Senegal vs Rwanda
20h00 (22h00 za Kigali): RD Congo vs Madagascar
Umunsi wa kane, ku wa Gatanu tariki 04/08/2017
Kuri uyu munsi hateganijwe imikino ya ½ cy’irangiza, aho muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri ya mbere, maze iya mbere mu itsinda rimwe igakina n’iya kabiri mu rindi tsinda, izitsinze zigahurira ku mukino wa nyuma, naho izitsinzwe zikazahatanira umwanya wa gatatu
Ohereza igitekerezo
|