U Rwanda rwatsinzwe na Congo, Algeria na Misiri zibona itike ya FINAL (AMAFOTO)
Mu mikino ibanziriza umunsi wa nyuma w’igikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20, u Rwanda rwatsinzwe na Congo, Algeria na Misiri zikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma
Kuri uyu wa Gatanu muri BK Arena haberaga imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa gatanu kugera ku wa munani, ndetse n’imikino ya ½ mu gikombe cya Afurika cya Handball kimaze iminsi kibera mu Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Congo-Brazzaville ni zo zabimburiye izindi mu mukino wo guhatanira umwanya wa 7, uza kurangira Congo itsinze u Rwanda ibitego 35 kuri 34, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye Congo ifite 20 kuri 15.










Uko imikino yo ku munsi w’ejo yose yagenze
Umwanya wa 7-8: Rwanda 34-35 Congo
Umwanya wa 5-6: Maroc 31-31 Libye (35-34 nyuma yo kwiyambaza penaliti)
Imikino ya 1/2
Egypte 33-24 Angola
Tunisie 25-29 Algérie





Gahunda y’uyu munsi
Umwanya wa gatatu: Angola vs Tunisie
Umukino wa nyuma: Egypte vs Algérie
Ohereza igitekerezo
|