Kuri uyu wa Mbere tariki 09/09/2024 mu mujyi wa Madhia mu gihugu cya Tunisia hatangiye igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri gukinwa ku nshuro ya 31.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye umukino wayo wa mbere na Algeria ku i Saa Sita za Tunisia ari zo Saa Saba za Kigali. Ikipe ya Algeria ni yo yatangiye iyoboye umukino itsinda u Rwanda ibitego 3-0 mu minota ya mbere, ariko u Rwanda ruza kuzamuka banganya ibitego 7-7.
Amakipe yombi yakomeje kugendana ariko mu minota ya nyuma y’igice cya mbere Algeria isiga u Rwanda, igice cya mbere kirangira ari ibitego 19 kuri 15.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, u Rwanda rwagerageje gukuramo ikinyuranyo ariko umukino urangira Algeria itsinze u Rwanda ibitego 38 kuri 35.
Ohereza igitekerezo
|