Mu gikombe cy’Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Senegal, u Rwanda rwasoje imikino yayo rwegukana umwanya wa gatanu, ni nyuma yo kubura amahirwe yo kugera muri 1/2 ubwo rwatsindwaga na Senegal.

Ikipe y’u Rwanda ntiyigeze igorwa n’umukino wa Ethiopia
U Rwanda rwaje gukina umukino wo guhatanira umwanya wa gatanu na Ethiopia yari yabaye iya gatatu mu itsinda rya mbere, maze u Rwanda ruza gutsinda Ethiopia mu mukino utarugoye cyane ibitego 40 kuri 34, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye u Rwanda rutsinze ibitego 24 kuri 13.

Ikipe y’u Rwanda ntiyigeze igorwa n’umukino wa Ethiopia
Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko ari bwo irushanwa riza gusozwa, aho Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yaraye itsinze Mozambique ibitego 32 kuri 17, na Benin yatsinze Senegal 28 kuri 26 ziza guhurira ku mukino wa nyuma.
Andi mafoto







Ohereza igitekerezo
|