U Rwanda rwatangiranye intsinzi muri #IHFTrophy

Amakipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18 na 20 yatangiye abona intsinzi imwe mu mikino ibiri yakinnye ku munsi wa mbere w’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball riri kubera muri Uganda .

Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Kabiri, aho mu batarengeje imyaka 20 u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere rwakinnye na Djibouti saa tanu za mu gitondo maze rukayinyagira ibitego 69-4, igice cya mbere cyarangiye rufite ibitego 38-2 ,rugatsinda ibindi 31 mu gice cya kabiri Djibouti itsinze bibiri.

Uwizeyimana Solange yahembwe nk'umukinnyi w'umukino ubwo batsindaga Djibouti
Uwizeyimana Solange yahembwe nk’umukinnyi w’umukino ubwo batsindaga Djibouti

Ku isaha ya saa kumi nimwe Abanyarwandakazi batarengeje imyaka 18 bari bafite umukino wabahuje na Uganda yakiriye irushanwa bahuriye mu itsinda rya kabiri hamwe n’u Burundi. Ni umukino utari woroshye dore ko amakipe yombi yanganyije ibitego 41-41 aho igice cya mbere cyarangiye Uganda iyoboye umukino n’ibitego 22-18. Mu gice cya kabiri u Rwanda nirwo rwabaye rwiza rutsindamo ibitego 23, Uganda itsinda 19 ariko umukino urangira amakipe yombi awunganyije.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu saa tanu za mu gitondo rukina na Tanzania mu batarengeje imyaka 20 mu gihe mu batarengeje imyaka 18 ruzakina n’u Burundi ku wa Kane w’iki Cyumweru saa kumi nimwe za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka