U Rwanda rwatahanye umwanya wa kabiri muri #IHFTrophy

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yatsindiwe na Kenya ku mukino wa nyuma w’imikino y’Akarere ka Gatanu muri Handball yasojwe ku wa 10 Gicurasi 2025 muri Uganda mu gihe abatarengeje imyaka 18 batahanye umwanya wa kane.

U Rwanda rwari rwageze ku mukino wa nyuma rusezereye ikipe ya Uganda yakiriye irushanwa, rwasoje igice cya mbere rutsinzwe na Kenya ibitego 21-17. Kenya yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe, mu gice cya kabiri yatsinzemo ibitego 21, u Rwanda rutsindamo 20 umukino urangira Kenya ariyo yegukanye irushanwa ku bitego 42-37.

Urwatsindiwe na Kenya ku mukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 20
Urwatsindiwe na Kenya ku mukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 20

Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda rwasezerewe rutarenze 1/2 maze rukinira umwanya wa gatatu na Tanzania. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Tanzania iyoboye n’ibitego 20-11 mu gihe igice cya kabiri amakipe yombi yatsinzemo ibitego 20 maze umukino ukarangira Tanzania ariyo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze 40-31.

Tanzania yatsinze u Rwanda mu batarengeje imyaka 18, bahatanira umwanya wa gatatu
Tanzania yatsinze u Rwanda mu batarengeje imyaka 18, bahatanira umwanya wa gatatu

Ni imikino yaberaga muri Uganda kuva tariki 6 Gicurasi 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka