U Rwanda ruzahura na Uganda muri 1/2 cya IHF Challenge Trophy

Mu marushanwa ahuza ibihugu bigize akarere ka Gatanu A na B muri Handball, u Rwanda nyuma yo kubona itike ya 1/2 ruzahura na Uganda

Abakobwa b'u Rwanda batarengeje imyaka 18
Abakobwa b’u Rwanda batarengeje imyaka 18

Ni irushanwa rimaze iminsi ribera Zanzibar, rigahuza amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 18 n’abatarengeje imyaka 20.

Ikipe y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda, amakipe abiri y’u Rwanda yose yabonye itike ya 1/2 nyuma yo kurangiza imikino y’amatsinda ku mwanya wa kabiri.

Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda mu mukino wa nyuma w’amatsinda rwatsinzwe na Ethiopia ibitego 20 kuri 14, gusa u Rwanda rukaba rwari rwaratsinze imikino ya mbere yose.

Mu batarengeje imyaka 20 , u Rwanda rwatsinze Ethiopia ibitego 20 kuri 17, naho u Rwanda ruhita rubona itike ya 1/2.

Kuri uyu wa Gatandatu muri 1/2 cy’irangiza amakipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 ndetse na 20, zizahura na Uganda aho amakipe yabo yose yasoje imikino y’amatsinda ku mwanya wa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka