
Ikipe y’u Rwanda ya Handball igiye guhurira ku mukino wa nyuma n’iya Uganda
Mu irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Handball ku isi (IHF) rizwi ku izina rya IHF Challenge Trophy riri kubera Uganda, ikipe y’u Rwanda itsinze u Burundi muri 1/2 ibitego 47-21.
Ikazahura na Uganda ku mukino wa nyuma nayo yatsinze Kenya ibitego 34-33.
Aya makipe yombi yari no mu itsinda rimwe. Mu mukino wabanje u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 44-29.
U Rwanda na Uganda bizahurira ku mukino wanyuma tariki ya 21 ukuboza 2016, ku i saa munani za kumanywa ku isaha y’i Kigali. Izatsinda ikazakina igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon muri Werurwe 2017.
Ohereza igitekerezo
|
TWARABYIYEMEJE NIYONTEGO DUFITE YOGUHESHA ISHEMA URWANDA RWACU NAMWE NIMUDUSHYIGIKIRE TUZABIKORA