Kuri uyu wa Gatanu tariki 04/08/2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinaga umukino wa kabiri w’amatsinda mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19 kiri kubera muri Croatia, aho u Rwanda rwakinaga na Croatia.
Ni umukino u Rwanda rwatangiye neza ugereranyije n’uko rwatangiye umukino wa Portugal, aho kuri iyi nshuro u Rwanda ari rwo rwafunguye amazamu, Croatia ihita yishyura, u Rwanda rutsinda icya kabiri nacyo Croatia iracyishyura.
Croatia yaje kuyobora umukino itsinda ibindi bitego bibiri ariko abasore b’u Rwanda barabyishyura biba ibitego 4-4. Nyuma y’iminota 15Croatia yaje guhita ikomeza kugenda cyane imbere y’u Rwanda, igice cya mbere kirangira ari ibitego 29-05.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Croatia yanifuzaga gukomeza kuyobora itsinda yakomeje kuyobora umukino, birangira itsinze u Rwanda ibitego 54 kuri 18, bituma Croatia ihita ibona itike ya 1/8.
U Rwanda nyuma yo kutabona itike ya 1/8 uyu munsi rurakina na Algeria mu mukino uteganyijwe I Saa Cyenda n’igice zo mu Rwanda, nyuma rukazakomeza hainwa imikino yo guhatanira indi myanya bizwi nka President’s Cup.
Ohereza igitekerezo
|