Abanyamuryango 42 muri 47 bahuriye mu nama y’inteko rusange aho ku murogno w’ibyigwa harimo raporo ya komite ngenzuzi ndetse n’amatora ya Komite nyobozi nshya.

Twahirwa Alfred wigeze kuba Umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe mu minsi yatambutse, akaba afite n’ikipe yitwa Gorillas Handball Club ni we watorewe kuyobora Ferwahand mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, aho yatowe ku majwi 42 kuri 42.
Ku mwanya wa Visi-Perezida wa mbere hatowe Dr Akumuntu Joseph wagize amajwi 42/42, Visi-Perezida wa kabiri yabaye Masengesho Dominique n’amajwi 39 kuri 42, Umunyamabanga Mukuru aba Tuyisenge Pascal n’amajwi 31 kuri 42, mu gihe Umubitsi yabaye Niyomutuye Marie Chantal.
Komite Nyobozi nshya yatowe mu gihe cy’imyaka ine iri imbere
1. Perezida: Twahirwa Alfred (42/42)

2. Visi-Perezida wa mbere: Dr Akumuntu Joseph (42/42)

3. Visi-Perezida wa kabiri: Masengesho Dominique (39/42)

4. Umunyamabanga Mukuru: Tuyisenge Pascal 31/42

5. Umubitsi: Niyomutuye Marie Chantal (40/42)

Usibye Komite Nyobozi, hanatowe Komite Ngenzuzi igizwe na CIP Ntabanganyima Antoine, Mukeshimana Annoncee na Ndabikunze Alexis, na Komite Nkemurampaka igizwe na Ndagijimana Dieudonne, Munyangondo JMV na Niyonsaba Sophie.



Ohereza igitekerezo
|