Tugiye gutwara igikombe ntabwo tugiye kurushanwa- Amakipe y’u Rwanda yitabiriye #IHFTrophy/Zone 5
Abagize amakipe y’u Rwanda y’abakobwa y’abatarengeje imyaka 18 na 20 yageze i Kampala muri Uganda, aho yitabiriye irushanwa rya #IHFTrophy/Zone 5 bavuga ko ikibajyanye ari ugutwara ibikombe gusa.

Ibi babigarutseho ubwo bari bagiye guhaguruka i Kigali berekeza muri iki gihugu, hatangira iri rushanwa ry’Akarere ka Gatanu kuva kuri uyu wa Kabiri aho kapiteni w’abatarengeje imyaka 18 Uwineza Florence yavuze ko batagiye kurushanwa ahubwo bagiye gutwara ibikombe.
Ati"Njyewe n’ingabo zanjye tugiye mu marushanwa ariko ntabwo tugiye tuvuga ko tugiye mu marushanwa,tugiye gutsinda ahubwo tugiye gutwara igikombe kuko dushobora kuvuga ko tugiye kurushanwa tugatsinds ikipe imwe. Tugiye gutwara igikombe nkuko ubushize twabikoze tukisubiza ako gaciro."

Uyu mukobwa yakomeje asaba Abanyarwanda kumva ko bohereje ingabo ku rugamba , bakizera ko zigomba kuzana intsinzi bakazishyigikira mu gihe umutoza w’abatarengeje imyaka 18 Usengimana Richard we avuga ko abakinnyi biteguye.
Ati"Abakobwa dufite bariteguye kandi bameze neza. Babonye imyitozo ikwiye n’igihe gihagije, nta kibazo gihari kandi intego ni intsinzi dushaka igikombe. Twagize amahirwe yo kureba abo duhanganye kandi dukurikije uko twe duhagaze nta bwoba na bucye dufite."
Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri aho ruri kumwe n’u Burundi n Uganda mu gihe abatarengeje imyaka 20 bari mu itsinda rya mbere hamwe na Tanzania, Djibouti na Kenya. U Rwanda rurakina umukino wa mbere kuri uyu wa Kabiri saa tanu za mu gitondo ruhereye mu batarengeje imyaka 20 aho rukina na Djibouti naho saa kumi nimwe z’umugoroba rukine n’u Burundi.




Ohereza igitekerezo
|