St Pauli yo mu Budage yasuye abatorezwa Handball i Mwendo, itungurwa n’impano bahasanze-Amafoto
Ikipe ya Gorillas Handball Club na Fc St Pauli Handball yo mu Budage basuye abana batorezwa umukino wa Handball muri Gs Mwendo iherereye mu Karere ka Bugesera bayurwa n’urwego rw’imikinire babasanganye.

Nyuma y’aho ikipe y’umukino wa Handball mu Budage yitwa Fc St Pauli Handball itangiye imikoranire ndetse n’ubufatanye n’ikipe yo mu Rwanda ya Gorillas Handball Club, aya makipe yombi akomeje gufatanya mu gushyigikira kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino wa Handball.

Ku ikubitiro iyi kipe yo mu Budage yageneye inkunga isaga Milioni 4 Frws irimo ibikoresho by’umukino wa Handball, nyuma ndetse kandi ikazagutanga amahugurwa y’ibanze ku batoza b’umukino wa Handball mu Rwanda, kuri ubu aya makipe yombi kuri uyu wa Gatatu yerekeje mu ishuli rya Gs Mwendo, ahatorezwa abana bagera ku 150.

Muri uru rugendo bagiriye muri iri shuli, abagize ikipe yo mu Budage batunguwe n’impano z’abana bakiri bato babonye muri iki kigo gitorezwamo abana kuva ku batarengeje imyaka 12 kuzamura, by’umwihariko abana b’abakobwa ari nabo benshi mu batorezwa muri iki kigo.

Mu kiganiro twagiranye na Ngirimana Jean Pierre umwe mu batoza b’aba bana kuva mu mwaka wa 2008, akaba ari nawe watangiranye n’aba bana, yadutangarije ko kugeza ubu abona iki kigo kigaragaramo impano nyinshi zitandukanye, gusa kuri we akaba abona ko kuba batoza aba bana ari babiri gusa bibabera imbogamizi.
“Iyi kipe yatangiye dufite abana bakeya kuko wasanga nk’aho ari umukino mushyashya muri aka karere, twatangiranye abari munsi y’imyaka 12, abari munsi y’imyaka 15, n’abari munsi y’imyaka 20, twatangiranye abana 25, ubu bamaze kuba 150, urumva ko bitoroshye kubona uko tubatoza bose turi babiri gusa, ariko turagerageza”
“Abana benshi twatangiranye bamwe byagiye bibagirira akamaro kuko hari ibindi bigo bikomeye bigenda bifata abana ba hano bakajya kuhiga ariko bakorohrezwa ku mafaranga y’ishuli bityo ababyeyi bikabagirira akamaro”

Ikipe ya Gorillas Hc isanzwe ifasha aba bana kugira ngo bakomeze batere imbere muri uyu mukino, kuri uyu wa Gatatu yanabageneye ibikoresho birimo imyenda yo gukinana ndetse n’iyo gukoresha imyitozo, inabagenera kandi n’imipira yo gukinana.
Umwe mu bagize iri tsinda rya St Pauli yatangajwe cyane n’impano babonye muri ikigo aho yavuze ko atatekerezaga ko ikigo kimwe cyaba kirimo abana barenga ijana kandi bakina Handball banayizi.
Yagize ati “Sinari nzi ko twahasanga abana barenga ijana bakina Handball kandi ubona ko bayikunze, nasanze bose uyu mukino bamaze kuwumenya kandi banazi amategeko yawo, ikindi cyantangaje nabonye ko harimo bakiri bato bafite ubuhanga budasanzwe kandi ubona banujuje ibipimo byo gukina uyu mukino”
Nyuma y’uru rugendo aya makipe yombi ya Gorillas Hc na Fc St Pauli Handball, baje guhita bakina umukino wa gicuti kuri Maison des Jeunes Kimisagara, aho ikipe ya Gorillas yatsinze St Pauli ibitego 23 kuri 22.
Andi mafoto yaranze iki gikorwa


















Ohereza igitekerezo
|