Guhera kuri uyu wa Gatandatu ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda haberaga imikino yo Kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, by’umwihariko ababarizwaga mu mukino wa Handball.
Aya marushanwa yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Police ya Uganda mu bakobwa yaje kwegukana igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Gorillas Hc yo mu Rwanda ibitego 25-17.

Mu bagabo, ikipe ya Police y’u Rwanda yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Nyakabanda, iza guhura na APR Hc nayo yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Police ya Uganda, zaje guhura maze umukino urangira Police yegukanye igikombe inyagiye APR ibitego 36 kuri 21.
Uko ibihembo bitandukanye byagiye bitangwa
Abakobwa
Iya mbere: Police Uganda
Iya kabiri:Gorillas
Iya gatatu: Gs de la Salle
Uwatsinze ibitego byinshi: Ondoa Doreen (Police Uganda)
Umukinnyi mwiza mu irushanwa: Akongo Stella (Police Uganda)
Umunyezamu mwiza: Alima Nakianji (Police Ug)

Abagabo
Iya mbere: Police Rwanda
Iya kabiri: APR
Iya gatatu: Police Uganda
Uwatsinze ibitego byinshi: Muhawenayo Jean Paul (APR), ibitego 25
Umukinnyi mwiza mu irushanwa: Tuyishime Zacharie (Police Rwanda)
Umukinnyi mwiza mu irushanwa: Junior Agunda (Police Rwanda)
Andi mafoto kuri iri rushanwa













Ohereza igitekerezo
|