Ni irushanwa ryaberaga mu karere ka Gicumbi, rikaba ryari ryateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda.

Iri rushanwa ryakinwaga mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’abagore, ryatangiye ku wa Gatandatu risozwa kuri iki cyumweru, ryegukanywe na Kiziguro mu bakobwa, naho mu bagabo ryegukanwa na Police HC.
Mu cyiciro cy’abagabo, Police yahuriye ku mukino wa nyuma na APR HC, aho Police yari yahageze itsinze Gicumbi ibitego 49 kuri 20, naho APR ihagera itsinze ES Kigoma ibiteg0 41 kuri 29.
Ku mukino wa nyuma Police Hc niyo yatangiye iyobora umukino, iza gutinda mu minota ya mbere ibitego bitanu kuri kimwe cya APR Hc, gusa APR Hc iza kwishyura baranganya, ndetse iza no gushyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bine, igice cya mbere kirangira APR iyoboye ku bitego 17-15.


Mu gice cya kabiri, Police HC yagarutse yahinduye umukino ihita inatsinda APR iyirusha ibitego bibiri, bakomeza kugenda bari imbere ya APR kugeza umukino urangiye Police yegukanye intsinzi y’ibitego 29-28.


Uko imikino yagenze mu bakobwa
TTC De la Salle 28 - 13 Karuganda
Kiramuruzi 22 - 17 TTC de la Salle
Kiziguro 18 - 14 Es Kirambo
Es Kirambo 13 - 7 TTC de la Salle
Kiziguro SS 13 - 11 Karuganda
Es Kirambo 24 - 7 Karuganda
Uko amakipe yakurikiranye
1.Kiziguro SS
2.Es Kirambo
3.TTC de la Salle
4.ES St Joseph Karuganda

Ohereza igitekerezo
|