Kuri iki Cyumweru tariki 17/07/2022, ni bwo hakinwe imikino isoza shampiyona ya Handball mu Rwanda, mu cyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore, ndetse n’icyiciro cya kabiri mu bagabo.
Umukino wari utegerejwe na benshi ni umukino wahuje ikipe ya Police HC na Gicumbi HC, ukaba wari umukino wa kabiri wa Playoff aho uwa mbere ikipe ya Police HC yari yatsinze Gicumbi ibitego 42 kuri 37.
Mu mukino wa kabiri, ikipe ya Police HC yongeye kwitwara neza itsinda Gicumbi HC ibitego 41 kuri 35, aho igice cya mbere cyari cyarangiye Police HC iyoboye ku bitego 19-15. Gutsinda uyu mukino byaje gutuma ikipe ya Police HC yegukana iki gikombe.
Ikipe ya Police HC nyuma yo kwegukana iki gikombe igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika "Champions League", ndetse no mu mikino ihuza Afurika yo hagati n’i Burasirazuba "ECAHF Handball Championship" izabera Zanzibar mu mpera z’uyu mwaka.







Muri shampiyona y’abagore, nayo yasojwe kuri iki cyumweru aho igikombe cyegukanywe n’ikipe ya Kiziguro SS nyuma y’aho yanganyaga amanota na Gicumbi WHT, haza kurebwa ikinyuranyo cy’ibitego aho Kiziguro ari yo yari izigamye ibitego byinshi.
Iyi kipe ya Kiziguro usibye kuba yaregukanye igikombe, izanahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amashuri yisumbuye muri Afurika yo hagati n’i Burasirazuba izwi nka "FEASSA", ikaba isanzwe inaterwa inkunga n’ikigo gicukura amabuye y’agaciro "GAMICO Mining Company".






Mu cyiciro cya kabiri, habaye umukino wa nyuma umwe wahuje ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle na UR Nyarugenge. Umukino waje kurangira Vision JN itsinze UR Nyarugenge ibitego 43 kuri 37 hitabajwe iminota y’inyongera, nyuma y’uko iminota isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 35 kuri 35.





Nyuma y’imikino amakipe ya mbere yahawe ibikombe n’imidali, hiyongeraho n’amafaranga aho ikipe ya Police HC mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore zahembwe ibihumbi 500 Frws, mu gihe Vision JN yo yahembwe ibihumbi 300 Frws.





Ohereza igitekerezo
|