Minisitiri wa Siporo yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Handball iri kwitegura Igikombe cya Afurika
Kuri uyu wa Kane, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahuye n’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura igikombe cya Afurika cya kizabera mu Rwanda kuva tariki 21 kugera tari 31 Mutarama 2026 abaha impanuro n’inshingano yo guhagararira Igihugu neza.
Muri uyu muhuro wabaye kuri uyu wa 15 Mutarama 2026, aho Minisitiri wa Siporo yasabye abakinnyi ko bagomba kurangwa n’ishyaka, bakibuka ko bahagarariye Abanyarwanda bose kandi nabo biteguye kubashyigikira.
Ati “Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa, tugomba kwakira neza tukanitwara neza tukaza mu ba mbere.Ni ishema kuba dushoboye kwakira iri rushanwa, dufite ikipe ikina ifite n’ubushobozi bwo kongera kwitabira igikombe nk’iki atari ukwitabira gusa kuko twakiriye."
Minisitiri wa Siporo yakomeje avuga ko umukino wa Handball ari umukino utanga icyizere kandi ko bagomba kuyishyigikira
Ati" Ni umukino dushyigikiye kandi ni siporo tubonamo ejo heza, iri muri siporo itwereka ko gutangirira mu batoya bishoboka, ikaba ishobora gutuma tugira icyizere. Iyo wabonye aho ufite amahirwe urushaho kuhashyira imbaraga, mu myaka itatu iri imbere, dushobora kuba turi mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika bishobora kwinjira mu gikombe cy’isi banabitsindiye."
Minisitiri wa Siporo yijeje abakinnyi ko Abanyarwanda bose bari kumwe n’ikipe y’igihugu kandi bizeye ko abakinnyi bafite ubushobozi bwo kugaragaza ko igihugu gishoboye, ndetse banakora ibyo benshi batatekerezaga, ari naho hava kwerekana ishusho ya Siporo y’u Rwanda.
Ati" Gutsinda si impano gusa, ni ikiri ku mutima n’ikiri mu muntu, igihe cyose muhagaze muri kiriya kibuga ntimwibagirwe ko byose bigomba kurangwa n’indangagaciro no kuba mwambaye Ubunyarwanda. Tuzaba duhari n’Abanyarwanda twabashishikarije kuzaba bahari kandi batweretse ko bazaba bahari."
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Kwisanga Peter yavuze ko yavuze abakinnyi bose bameze neza nta n’umwe ufite ikibazo kandi biteguye guhagararira neza igihugu muri iri rushanwa kandi ko intego ya mbere bihaye ari ukubanza kurenga imikino y’amatsinda bakaza mu makipe umunani ya mbere, nyuma bakazabona kwiha zindi ntego.
Tombola y’iki gikombe cya Afurika yabaye mu Ukwakira 2025, mu cyumba cy’inama cya Stade Amahoro yasize u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere ruhuriyemo na Algeria, Nigeria na Zambia ari nayo bazakina umukino wa mbere mu gihe kuri uyu wa Gatanu, saa moya z’ijoro muri Petit Stade i Remera u Rwanda rurakina umukino wa nyuma wa gicuti uruhuza na Gabon yarutsinze mu mukino wa mbere, mu gihe ariko narwo rwatsinze Cameroon.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|