Ku Cyumweru tariki 13/02/2022 ni bwo ikipe ya “Gicumbi Handball Team” yegukanye igikombe cy’Ubutwari, igikombe gihanatinrwa mu rwego rwo kuzirikana intwari z’u Rwanda.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, kuri uyu wa Mbere iyi kipe ya Gicumbi HBT yakimurikiye ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, mu muhango wari wanitabiriwe n’izindi nzego zikorera mu karere ka Gicumbi zirimo abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ndetse n’abandi bafashe ijambo muri uyu muhango, bahurije ku kuba iyi kipe ya Gicumbi igomba kugumaho ntizongere guhagarara nk’uko byagenze mu myaka yashize.
Bashimiye kandi iyi kipe kuba yegukanye iki gikombe, aho byahuriranye no kuba akarere ka Gicumbi gafatwa nk’igicumbi cy’ubutwari ndetse n’igicumbi cya Handball.


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jeam Marie Vianney abinyujije ku rubuga rwa Twitter yibukije abantu amateka y’umukino wa Handball, akangurira utundi turere gushinga amakipe muri uyu mukino.
Uyu mukino wa Hand Ball n'Ubundi watangiriye mu Rwanda I Kinyami muri @GicumbiDistrict, nababwira iki ibikombe byose turabishaka. Allez-y banya Gicumbi. Amakipe y'Uturere muri uyu mukino turayashaka.Mayors mwese mwegere @EmmanuelNZABON6 . Uyu mukino usaba Budget nkeya bishoboka https://t.co/Y6Yk2Ihd6p
— Gatabazi Jean Marie Vianney (@gatjmv) February 14, 2022
Ohereza igitekerezo
|