Kuva kuri uyu wa Mbere i Dar es Salaam muri Tanzania hari kubera irushanwa rya ECAHF , aho u Rwanda ruhagarariwe n’amakipe abiri ari yo Police Handball Club mu bagabo, na Kiziguro SS mu bagore.


Ikipe ya Police HC isanzwe initabira aya marushanwa ikaba ari nayo ifite iki gikombe giheruka kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2019, icyiciro cya mbere cy’abakinnyi cyageze Tanzania ku wa Gatanu mu gihe abandi bagezeyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ku ruhande rw’abakobwa, ishuri ryisumbuye rya Kiziguro ni ryo ryahagarariye u Rwanda, bikaba ari ubwa mbere iyi kipe yitabiriye aya marushanwa, ikaba ari nayo kipe y’ishuri ryisumbuye yitabiriye iyi mikino hanze y’u Rwanda.
Mbere y’uko iyi kipe ihaguruka, twaganiriye n’umutoza w’iyi kipe Sindayigaya Aphrodice, atubwira ibanga ry’iyi kipe ndetse n’intego bajyanye muri aya marushanwa ari kubera muri Tanzania.
Yagize ati “ Tumaze hafi ukwezi twitegura iyi mikino, intego tujyanye ni ugushaka igikombe, mu makipe tuzaba duhanganye ni ikipe ya Nairobi Water isanzwe itwara ibikombe. “
Uyu mutoza yavuze kandi ko kugira ngo babashe kwitabira iyi mikino batewe inkunga na Kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Gamico Mining Company Ltd, ikaba ari yo yabaguriye amatike y’indege yatumye berekeza hariya kuko kugenda n’imodoka bitari gushoboka.


Aya makipe abiri yo mu Rwanda azatangira imikino yayo kuri uyu wa Gatatu, aho mu bagabo ikipe ya Police HC iri mu itsinda rimwe na Black Mamba yo muri Kenya ndetse na Nyuki yo muri Zanzibar.
Mu bagore ikipe ya Kiziguro SS ho amakipe yose yitabiriye irushanwa azahura hagati yayo, nyuma izagira amanota menshi ikazegukana igikombe, hakaba haritabiriye Cereals na Nairobi Water zo muri Kenya, Ngome na JKT zo muri Tanzania, na Kiziguro SS zo mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|