Ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa ku bufatanye na Ministeri ya Siporo n’Umuco, Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’ama federasiyo y’imikino mu Rwanda, rikaba rigamije kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu mukino w’intoki wa Handball, ni irushanwa rizatangirira mu majonjora azakinirwa mu matsinda, aho itsinda rimwe rizakinira i Huye, naho irindi rikazakinira i Zaza mu ntara y’i Burasirazuba, imikino ku Cyumweru tariki 02/06/2019.
I zaza hazakinira APR, Gicumbi, GS Adegi, Zaza, Karembo, Es Kabarondo, UR Rwamagana, UR Nyagatare, naho i Huye hakazakinira Police, Es Kigoma, UR Huye, UR Nyarugenge, Nyakabanda, UR Remera.


Nyuma y’iyi mikino amakipe 3 ya mbere azakina imikino ya nyuma, aho azahita ahuzwa n’andi makipe azaturuka hanze y’u Rwanda, aho amakipe amaze kwemera kwitabira ari Ngome na JKT zo muri Tanzania, Makerere University na Evergreen zo muri Uganda, ndetse na Cereals na Black Mamba zo muri Kenya, iyi mikino yo ikazabera i Kigali tariki 08-09/06/2019.



Ohereza igitekerezo
|